Iby’aya mateka y’urugamba, Gen (Rtd) Ibingira yabigarutseho mu butumwa yahaye abitabiriye ikiganiro cyateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen (Rtd) Ibingira yasangije abari aho amateka y’ibyo yabonye aho yanyuze arwana, cyane cyane kuva mu Burasirazuba agana mu Majyepo.
Urugamba rwo kwibohora rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990, ruyobowe na Gen Maj Gisa Fred Rwigema, ariko aza kwitaba Imana nyuma y’umunsi umwe.
Urupfu rwa Rwigema rwaciye intege ingabo zahoze ari iza RPA ndetse zitangira gutsindwa umusubirizo, kugeza igihe Paul Kagame wari muri Amerika afashe icyemezo cyo gusanga abandi ku rugamba, atangira kuruyobora.
Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kimwe mu byo Paul Kagame yakoze akigera ku rugamba ari uguhindura uburyo bw’imirwanire.
Ati “urugamba rwo kwibohora, Afande icyo yarukoresheje, yarukoresheje kugira ngo amenye uko arwana n’umwanzi bijyanye n’ubutumwa bwo kubohora iki gihugu. Afande yafashe umwanzi aramubamba.”
Kubamba Gen (Rtd) Ibingira yavuze, yasobanuye ko ari uburyo bw’imirwanire Kagame yakoresheje busa nko gukwedura imirongo y’urugamba.
Ati “Yafashe Leta y’abicanyi arayibamba, ayikura mu majyaruguru ayibambye, ayigeza Iburengerazuba, ayitwara mu Majyepfo. Kugira ngo uhagarike Jenoside byasabaga ko uca ingufu z’umwanzi ahantu hose yari ari cyangwa yaturukaga.”
Yavuze ko mu kugera ku ntego yo guhagarika Jenoside, hari ingabo zaturutse mu Burasirazuba zijya mu Majyepfo, n’izaturutse mu Majyaruguru.
Ati “Ndabaha urugero, mu mihanda igemurira u Rwanda, muri icyo gihe leta y’u Rwanda yari isigaranye umuhanda umwe, umuhanda uturuka Rusumo-Kigali. Cyanika yari ifunze, Gatuna yari ifunze, Kagitumba yari ifunze. Hari hasigaye umuhanda wa Rusumo kugira ngo umwanzi acike intege byari ngombwa ko uwo muhanda ufungwa.”
Inshingano zo gufunga uyu muhanda zahawe Ingabo zari ziyobowe na Gen (Rtd) Ibingira.
Yavuze ko bumvirije radiyo z’Ingabo za FAR bumva uwari Umugaba Mukuru wazo, Gen Bizimungu, ategeka Col Nkundiye wayoboraga Ingabo mu Burasirazuba, gukora ibishoboka byose ntibawamburwe.
Ati “Tugeze i Kayonza uwari Umugaba Mukuru w’izari Ingabo z’u Rwanda witwaga General Bizimungu kuko twabakurikiranaga tukumva ibyo bavuga dufite radiyo zabo. Yoherereje ubutumwa Col Nkundiye aramubwira ati uwo muhanda wa Kayonza-Rusumo, niwo muhanda Abahutu dusigaranye ngo udutunge, Inyenzi zikagukura kuri uwo muhanda, ujyane nazo.”
Nyuma yo kumva amagambo ya Gen Bizimungu, Kagame yabwiye Gen (Rtd) Ibingira n’abo bari kumwe ko nibatsidwa urwo rugamba bajya muri FAR.
Ati “Afande arampamagara hamwe na nyakwigendera Bagire, ati uwo muhanda Nkundiye akawunaniranamo, namwe mujye muri EX-FAR icyo gihe yari FAR. Uwo muhanda Inkotanyi zawuryamyeho, twawurwaniyemo iminsi ine, birangira Nkundiye tumwirukankije n’abandi bari kumwe bose, ni uko uwo muhanda wabohowe.”
Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwarangiye muri Nyakanga mu 1994, nyuma yo kubohora ibice byose by’ibihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!