00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashimuswe na FDLR ari umunyeshuri, atorokana imbunda: Urugendo rwa Nkurunziza ruva ibuzimu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 July 2026 saa 03:22
Yasuwe :

Ubuzima bwa Nkurunziza Patrick bwahindutse ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yashimuswe n’inyeshyamba za FDLR, ajyanwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahatiwe gukora ibikorwa bya gisirikare, guheka amasasu no kwiba abaturage.

Nyuma y’amezi yari amaze mu buzima bw’urugomo, kubuzwa uburenganzira no guhora yiteze urupfu, Nkurunziza yaje gutoroka, agera mu Rwanda. Aho kuhicirwa nk’uko yari yarabibwiwe, yahabonye ubufasha, asubizwa mu buzima busanzwe, ahabwa ubwenegihugu, yigishwa umwuga ndetse afashwa guteza imbere impano ye yo kuririmba.

Ni urugendo rw’ubuzima bw’umwana wavukijwe ubwana, ariko akaza kubona amahirwe yo kongera kubaka ahazaza he.

Umwana wavukiye mu buhungiro

Nkurunziza avuga ko yavukiye muri RDC mu 1997, mu muryango wa Mvuyekure Bernard na Uwiragiye Jeannette. Ababyeyi be bari barahunze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo umuryango we wabaga muri RDC, Nkurunziza yari yaratangiye amashuri kandi afite icyizere cyo gukomeza kwiga. Yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuri Institut Katwe, ubwo we na mugenzi we John bashimutirwaga i Rutshuru.

Bagerejejwe muri Teritwari ya Walikale, bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya FDLR, bahita babwirwa ko bagomba kuba abasirikare.

Mu byumweru bitatu bya mbere, ntibahise bahabwa imyitozo ya gisirikare. Boherezwaga guheka amasasu, gutwara imitungo yambuwe abaturage no kwiba ibintu byari bikenewe n’abarwanyi.

Nkurunziza avuga ko kumushimuta byari binagamije gushyira igitutu kuri se. FDLR yashakaga ko se yinjira mu gisirikare, ariko akabyanga kubera ko yari afite umuryango agomba kwitaho.

Yagize ati “Papa yari akuze akababwira ati ‘oya’, mfite umuryango ntabwo nshaka kuza mu gisirikare, sinshaka kuba muri ibyo bintu. Noneho rero njye nza kuba impamvu yo kugira ngo bazamukurure aze mu gisirikare.”

Abamushimuse bahamagaye umuryango we bawubwira ko se natemera kwinjira mu gisirikare cya FDLR, umuhungu we yari kwicwa.

Ubwo Nkurunziza yabonaga uburyo bwo kuvugana na se, yamusabye kutemera ibyo FDLR yamusabaga, nubwo na we yari azi ko bishobora kumutwara ubuzima.

Yaramubwiye ati “Gira umutima ukomeye mubyeyi. Ngiye kugendera ku mategeko y’aba bantu, nkurikize ibyo bazambwira byose kugira ngo ndengere ubuzima bwawe, basi nahageze, nimfa nzapfe, ariko wowe ubuzima buri hano ni ubuzima butoroshye.”

Nkurunziza yinjizwa ku gahato muri FDLR afite imyaka 14

Ubuzima bw’abana bari barambuwe ubwana

Nkurunziza avuga ko ageze mu birindiro bya FDLR yahasanze abandi bana b’abahungu n’abakobwa, bamwe bari mu kigero cye, abandi bakiri bato kumurusha.

Abo bana bakoreshwaga mu kwiba abaturage, gutwara imizigo, gushaka ibyo abarwanyi bari bakeneye no gukora ibikorwa by’urugomo. Bamwe muri bo bahatirwaga kuzana abagore n’abakobwa bakorerwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nkurunziza avuga ko mbere yo kubibona n’amaso ye, atari yarigeze yemera ko bene ibyo bikorwa byashoboraga kubaho.

Ati “Ntarabibona nagiraga ngo ntabwo ari ibya nyabyo, ariko rimwe na rimwe ukabona abana bato batumwe abagore n’abakobwa, bakabazana bati ‘Afande wanjye, twabazanye’.”

Nyuma y’ibyumweru bitatu, Nkurunziza na John batangiye imyitozo ya gisirikare yamaze amezi atatu. Yari yiteze kwigishwa gukoresha intwaro no kuba umusirikare, ariko avuga ko igice kinini cy’inyigisho cyari kigamije kubacengezamo urwango.

Ati “Icyantangaje ni uko nari ngize ngo ngiye kuba umusirikare ukomeye ugiye gutozwa bimwe bikomeye, ariko nsanga turigishwa kwanga igihugu, kwanga Abatutsi, kwanga umuryango wa FPR.”

Babwirwaga ko Abatutsi n’abayoboke ba FPR ari abanzi, ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho nk’uko ivugwa, ndetse ko bagomba kwitegura gufata u Rwanda.

Nkurunziza yatangiye kwibaza impamvu igisirikare cyari gikoresha umwanya munini mu kwigisha urwango aho kubatoza inshingano za gisirikare.

Guhatirwa kurwana no kwiba amabuye y’agaciro

Nyuma y’imyitozo, Nkurunziza yatangiye koherezwa mu bikorwa bya FDLR. Yajyanwaga mu bitero, mu bikorwa byo kwiba abaturage no gushaka amabuye y’agaciro.

Avuga ko byamubabazaga kubona abayobozi b’uwo mutwe bashyira abana babo mu mashuri yo mu mijyi nka Goma, Beni na Butembo, mu gihe abana bashimuswe bo bakoreshwaga mu ntambara.

Ati “Tukajya kwiba amabuye y’agaciro tukabazanira, tukumva abandi ngo bigisha abana babo za Goma, za Beni, za Butembo, ariko twe turi abana bato batuvukije ubuzima busa nk’ubwo abana babo barimo.”

Kutumvira amabwiriza byahanishwaga gukubitwa, kumanikwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa. Iyo Nkurunziza yangaga kujya kuzana umugore cyangwa gukora icyo yari ategetswe, abayobozi be bahamagaraga umuryango we, bakawubwira ko agiye kwicwa.

Ati “Iyo ubana n’uburibwe n’ububabare ugera aho ukaba nk’ufite ikinya.”

Nubwo Nkurunziza yanyuraga mu ruhurirane rw’imibabaro, avuga ko yakomezaga kwihangana kubera intego yari afite yo kurengera ababyeyi be.

Yasobanuye ko yahatiwe kurwana kandi ibyinshi yigishijwe ari ukwanga Abatutsi

Uwatangiye kumwereka inzira yo gutoroka

Nyuma y’amezi atandatu, Nkurunziza yahuye n’umusirikare witwaga Harerimana wari usanzwe azi umuryango we. Yamubajije uko yari yisanze mu nyeshyamba, amubwira mu magambo make ibyari byaramubayeho.

Harerimana yasabye umuyobozi wari ushinzwe Nkurunziza ko yamumuha we na John ngo bamufashe gutwara imizigo. Icyari kigamijwe ariko kwari ukubakura aho bari bari kugira ngo ashobore kumva neza inkuru yabo.

Nyuma yo kumva ibyo Nkurunziza yari yaranyuzemo, yamugiriye inama yo kutagerageza gutoroka atabanje gutegura neza.

Yaramubwiye ati “Rero kadogo, ihangane ukomeze ube muri ubu buribwe, kandi nugerageza gusara, uzapfa. Ababyeyi bawe ndaje mbabwire uko bagomba kwitwara kugira ngo batazisanga aha.”

Hashize igihe, Nkurunziza yabwiye Harerimana ko yari arambiwe ubuzima bwo mu mashyamba kandi ko yifuzaga kuhava.

Ati “Nubundi se ko mba mu buzima bugaragara nk’aho napfuye kera, napfuye mpagaze, urumva nzakomeza kubaho gutya bikagenda bite?”

Harerimana yatangiye kubategura. Yabasabye kujya bamenya inzira bakoreshaga mu gihe babaga bagiye kwiba, amasaha zaberaga zirinzwe, umubare w’abasirikare bazibagamo n’ahantu bashoboraga kunyura batoroka.

Mu Ukuboza 2009, Harerimana yababwiye ko umunsi wo kugenda ugeze.

Urugendo rwo guhunga rwari hagati y’ubuzima n’urupfu

Harerimana yongeye gusaba ko Nkurunziza na John bajyana na we mu rugendo rwo gushaka ibintu. Bageze kure y’ibirindiro, bamuhaye imbunda zabo, ariko abasaba kuzisubirana.

Yababwiye ati “Oya, ntabwo byakunda mwa bana mwe. Aho muri buce ntabwo baborohera, ahubwo reka mbogere na magazine kuko muragira akazi.”

Yabahaye buri wese magazine ebyiri z’amasasu, abereka inzira z’imisozi bagombaga kunyuramo. Bahagurutse saa yine z’amanywa, bakomeza kugenda kugeza mu ijoro.

Ahagana saa tanu cyangwa saa sita z’ijoro, bahuye n’igico cy’abashinzwe umutekano. Habayeho kurasana, ariko Nkurunziza na John basubira inyuma bihisha mu rutare.

Bamenye ko FDLR yari yamaze gutahura ko batorotse kandi ko bashakaga kugera ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bwa Loni (MONUSCO). Iryo joro baryamaga basimburana; umwe akaryama iminota 20, undi akamucungira.

Mu rukerera rw’umunsi wa kabiri, babonaga ibirindiro bya MONUSCO hakurya, ariko bahura n’ikindi gico gikomeye.

Nkurunziza na John bafashe icyemezo cyo kutongera gusubira inyuma.

Ati: “Nta kindi twakoze twahisemo kubarasa dusatira kugeza igihe turapfira cyangwa se tugakira.”

Nubwo bari abana bato, bambaye bote zabarenze kandi zanacitse, barwanye bashaka guca hagati y’abari babagose.

Nkurunziza avuga ko muri ako kanya yagize imbaraga atari azi aho ziturutse.

Ati “Nakotanye ntaraba Inkotanyi, kandi barambwiraga ngo ndi Interahamwe, ngo ndi Umuhutu, ngo ndi ibiki, ibyo byose ntabwo nabyitayeho. Nagize ugukotana ako kanya ntazi uko Imana yabinshyizemo.”

Bashoboye guca mu gico, biruka berekeza kuri MONUSCO. Bahageze bamanitse amaboko, bamburwa intwaro, barakirwa.

Indege yabavanye aho ibajyana i Goma, nyuma bashyirwa mu bwato bajyanwa i Bukavu, kure y’aho FDLR yashoboraga kugera.

Nkurunziza yavuze ko yageze ku birindiro bya MONUSCO abarwanyi ba FDLR bari kumwirukankana

Inkuru y’umuryango we yatumye ahitamo gutaha

Ku munsi wa kabiri ageze i Bukavu, umurwanyi yasanze Nkurunziza amubwira ko umuryango we wishwe.

Nkurunziza yagize ati “Naratuje, ndiyumvira, ndarira, ariko ntarasoza kurira naramubajije ngo ‘Ese ni bose?’”

Yasubijwe ko amakuru yari ahari yagaragazaga ko bashobora kuba barishwe bose. Icyo gihe Nkurunziza yatangiye kwibaza aho yari kujya.

FDLR yari yaramwigishije ko FPR ari abagome, ko RDF yica abantu kandi ko u Rwanda rutari ahantu ashobora kugira umutekano. Ariko na none, yari azi ko agumye muri RDC yashoboraga kongera gufatwa cyangwa kwicwa.

Yafashe icyemezo cyo kujya mu gihugu ababyeyi be bari baramubwiye ko ari cyo akomokamo.

Ati “Ndavuga nti ‘Reka ngende aho ababyeyi banjye bambwiye ko ari ho nkomoko yanjye, abe ari ho njya gupfira. Ninicwa n’Umunyarwanda, ntakundi’.”

U Rwanda rutandukanye n’urwo yari yarigishijwe

Nkurunziza yageze ku mupaka wa Rusizi afite ubwoba. Icyamutangaje mbere ni ukumva abantu bose bavuga ururimi rumwe.

Yari yarigishijwe ko ururimi avuga ari “Igihutu”, ariko ageze mu Rwanda amenya ko ari Ikinyarwanda.

Ati “Ko numva ari kuvuga nkanjye kandi baranyigishije ko mvuga Igihutu se? Bati ‘Oya ni Ikinyarwanda’.”

Yari yiteze ko inzego z’u Rwanda zimwakirana uburakari, zimushinja kuba uwo muri FDLR. Ahubwo yakiriwe neza, ahabwa serivisi kandi ajyanwa mu kigo cyagombaga kumufasha gusubira mu buzima busanzwe.

Nubwo yakiranywe urugwiro, yabanje gukeka ko ari amayeri, yongorera John ati “Dore bwa buryarya, buriya se ntibatwica?”

Bajyanywe i Mutobo mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, aho Nkurunziza avuga ko yatangiye kubona ko ashobora kuticwa. Yahageze afite umwanda, umusatsi mwinshi, imyambaro ishaje n’inkweto zamucikiyeho.

Yarogoshwe, ahabwa imyenda mishya, inkweto n’ibiribwa. Kubera ko yari akiri umwana, yavanywe mu bantu bakuru, ajyanwa i Nyarubande mu Karere ka Musanze.

Ati “Mpageze nsanga ubuzima bwaho ni ubw’abana bo mu rugo, wagiraga ngo bagaburirwa n’ababyeyi babo, ndavuga nti ‘Ntabwo ngipfuye. Mbonye umubyeyi wa nyawe, aho umubyeyi wanjye ntamufite, nshobora kuzabaho’.”

Kwiga kubaho nk’Umunyarwanda

I Nyarubande, Nkurunziza yatangiye guhabwa amasomo yo kumufasha kuva mu bitekerezo by’urwango yari yarigishijwe. Yigishijwe ko ari Umunyarwanda, ko atagomba kubaho yiyita Umuhutu cyangwa Umututsi, ahubwo agomba kubaka ubuzima bushingiye ku bumwe.

Yahabwaga ibiganiro n’abarimu, abajyanama mu by’ihungabana ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Nyuma y’igihe, yahawe indangamuntu y’u Rwanda. Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yamuhaye amahirwe yo guhitamo umwuga.

Yahisemo kwiga ibijyanye n’amahoteli i Kayonza. Nyuma, abashinzwe kumwitaho bamubajije niba afite impano yifuza guteza imbere, ahitamo kuririmba.

Afashijwe n’umutoza Intore Semanza Jean Baptiste, yagiye i Kigali mu 2014. Yacumbikiwe muri hoteli hafi ya Sainte Famille, ahabwa Producer Bob Pro amufasha gutunganya indirimbo.

Yemerewe gukora indirimbo 12 z’amajwi n’izindi 12 z’amashusho. Ati “Nubwo nari naratakaje ababyeyi ariko nari narabonye umubyeyi, igihugu cyiza pe! Nari naranyuzwe.”

Indirimbo ze yashakaga ko zigera ku bana bari bagifite intwaro mu mashyamba ya RDC, akababwira ko bashobora kuva muri ubwo buzima bagataha mu Rwanda.

Ubu ni umubyeyi, umukozi n’umuhanzi

Nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, Nkurunziza yashatse akazi. Ubu akorera Airtel mu bijyanye n’amasoko, mu Karere ka Musanze.

Yarashatse, yubaka umuryango kandi aba umubyeyi. Akomeza no kuririmba igihe abonye amahirwe, bikamufasha kongera amafaranga ku mushahara akura mu kazi ke.

Inkuru ye igaragaza ingaruka intambara n’ingengabitekerezo bishobora kugira ku mwana, ariko ikerekana n’uburyo gusubizwa mu buzima busanzwe, kwitabwaho no guhabwa amahirwe bishobora guhindura umuntu wari warambuwe icyizere.

Nkurunziza avuga ko ubuzima bwe bwamwigishije ko mbere yo kwemera ibyo umuntu abwirwa ku gihugu cyangwa ku muryango runaka, akwiriye kubanza kubisesengura no kubigereranya n’ukuri.

Mu butumwa yageneye urubyiruko, yagize ati “Rero rubyiruko, nimujya mwumva ijambo cyangwa izina Umuryango FPR, mujye mubanza mutekereze kabiri, mubyiyumvishe.”
Yongeyeho ati “Harimo ijambo rimwe, twige gukotana. Dukotane ubudacika intege.”

Ku mwana wavukiye mu buhungiro, agashimutwa, agahatirwa gufata imbunda kandi akigishwa kwanga igihugu cye, gukotana byaje gusobanura ikindi: kurokoka, kwiyubaka no gukoresha amahirwe yabonye kugira ngo ubuzima bwe butazongera kugenwa n’intambara.

Nkurunziza Patrick yarasanye n'abarwanyi ba FDLR, ahungira mu Rwanda, ararerwa, arakura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages