00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatawe muri yombi akekwaho kurisha izina rya Polisi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 7 September 2013 saa 01:15
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Muhire Jean d’Amour wigeze kuba umupolisi , nyuma akaza kuva mu gipolisi azira gutanga ibyangombwa mu buryo butemewe n’amategeko, ariko akomeza kurisha ko akiri umupolisi.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 32 yakoze muri Polisi yo mu muhanda (Traffic), nyuma aza gufungwa imyaka itatu azira guha abashoferi badafite ibyangombwa uburyo bwo gukora uyu murimo wo gutwara imodoka. Yafunzwe imyaka itatu yose, afunguwe akomeza kwiyita (…)

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Muhire Jean d’Amour wigeze kuba umupolisi , nyuma akaza kuva mu gipolisi azira gutanga ibyangombwa mu buryo butemewe n’amategeko, ariko akomeza kurisha ko akiri umupolisi.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 32 yakoze muri Polisi yo mu muhanda (Traffic), nyuma aza gufungwa imyaka itatu azira guha abashoferi badafite ibyangombwa uburyo bwo gukora uyu murimo wo gutwara imodoka. Yafunzwe imyaka itatu yose, afunguwe akomeza kwiyita umupolisi.

Nyuma yo kurangiza igifungo akarekurwa, yakomeje kujya yambara imyenda ya Polisi akajya mu muhanda nijoro, afite n’ibitabo by’amande acibwa abashoferi bari mu makosa.

Amaze gufungurwa yaje kongera gushaka imyenda mishya Polisi y’u Rwanda isigaye yambara idatebezwa itandukanye n’iya cyera Polisi y’u Rwanda yambaraga yatebezwaga akomeza umurimo we w’uburiganya.

Muhire utashakaga kuvugana n’itangazamakuru ngo yajyaga yandikira abantu batwara imodoka urupapuro rw’amande rutangwa na Polisi, mu gihe bamuhagaritse nyir’ugutwara imodoka akerekana ko ibyangombwa bye biri kuri Polisi bakamureka agakomeza.

Ibi byose Muhire arabihakana, akavuga ko ikosa afite ari uko yatinze gutarura imyenda ya Polisi y’u Rwanda gusa, naho ibindi atari byo.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, yabitangarije abanyamakuru, yavuze ko bagiye gusaka aho uyu muhungu atuye, bagasanga koko afite imyenda mishya ya Polisi y’u Rwanda; ubu hakaba hakomeje iperereza ngo hamenyekane aho Muhire yakuye iyi myambaro, ndetse n’ibikorwa yakoraga ayitwaje.

SSP Urbain Mwiseneza, yasabye abantu ko baba maso, kuko abateka mutwe babaye benshi. Yavuze ko uyu Musore icyaha nikimuhama cyo kwiyitirira kuba umupolisi agahuguza abantu, azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

SS Urbain Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali
Muhire Jean d'Amour wigeze kuba umupolisi muri Polisi y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages