Byukusenge Suzana uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko atewe agahinda n’umwana yatoraguye yajugunwe amaze icyumweru kimwe avutse, none akaba agenda abura icyo amugaburira kuberera ubukene.
Byukusenge utuye mu Kagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko yatoraguye uyu mwana tariki 11 Gashyantare 2014, mu masaha ya saa sita z’ijoro imbwa zari zamutangatanze zigiye kumurya.
Yatoye uyu mwana mu gihe na we yari afite uwari amaze umwaka n’ukwezi kumwe avutse. Kuri ubu yamaze kumufata nk’uwe mu buzima bugoranye umuryango we ubayemo.
Yavuze ho n’ubwo ari umukene mu buryo bugaragara yiyemeje kurera uyu mwana nyuma y’aho akeka ko hari abari bamubonye bakamwirengagiza.
Byukusenge yagize ati “ Rwose mvuze ko ndera uyu mwana kuko mfite ubushobozi naba mbeshye, kubera ko ndi umukene munsi y’abandi bitewe n’uko nta n’aho ngira ho kurara. Inzu nari naratijwe yaraguye kubera uburyo yari ishaje cyane, ubu ncumbikiwe n’umukuru w’umudugudu".
Yongeyeho ati “Umugabo wanjye na we sinavuga ko afite akazi kubera ko ni umukarasi, mbese ubuzima burakomeye kuko turya iyo twabibonye. N’icyiciro cy’ubudehe cya gatatu nahawe s’icya njye, sinshobora kwirihira mituweli, nandihira abana amashuri kandi njye n’umugabo wanjye nta bushobozi dufite”.
Nti cyari icyifuzo ku murera ariko yamufashe nk’uwe
Byukusenge avuga ko akimara gutora uyu mwana yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi zitandukanye ahereye ku muyobozi w’umudugudu wamugiriye inama yo kujya gusobanura iki kibazo ku Kagari.
Yageze ku kagari na ho bamwohereza kuri Polisi atabonye yo igisubizo asubira ku muyobozi w’Umurenge wa Kimisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Ushinzwe imibereho mu murenge yangiriye inama yo kugumana umwana ko nta afite ho gushyirwa kuko hariho na gahunda yo gukuraho ibigo by’impfubyi kubera ko ishaka ko abana bose barererwa mu ngo”.
Yongeyeho ati “Nibwo namugumanye banyemerera amata ye ku buryo ku kwezi bampa ibihumbi bitanu by’Amanyarwanda, ariko bitewe n’ubuzima bubi mbayemo, nanjye ncumbikiwe n’umukuru w’umudugudu. Kuri jye ni ihurizo rinkomereye”…
N’agahinda kenshi yakomeje agira ati “Ku bwanjye ubuyobozi bumufasha mu buryo budahagije kuko bumugenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu buri kwezi n’ibihumbi 10 iyo yarwaye. Ayo amafaranga ni make cyane ugereranyije n’ibintu byose umwana akenera birimo kumemesera,amafaranga y’amata, imyenda n’ibindi ntavuze”.
Umwe mu baturanyi ba Byukusenge bavuganye na IGIHE, batewe impungenge n’imibereho ye kuko yemeye akarera umwana kuko ntaho yarihandi yari kurerewa ariko asanzwe afite undi mwana we ukeneye kwitabwaho kandi nta bushobozi asanzwe yifitiye.
Uyu mwana bivugwa ko yavukanye ikibazo ku gitsina kuko hariho udusebe binsaba kumuhoza kwa muganga.
Huss Monic ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kimisagara, yabwiye IGIHE ko abona ubufasha.
Huss Monic yagize ati “ Nibyo Suzana ntiyifashije turabizi, n’iyo nzu yabagamo yaguye ni ubuyobozi bwari bwayimufashije kuko ntiyayirihaga. N’ubwo yavuze ibihumbi bitanu gusa sibyo kuko n’iyo umwana arwaye turamufasha tukamuvuza”.
Yakomeje agira ati “ Impamvu tutaramwaka uriya mwana ni uko ubu gahunda ya Leta ari iyo gukuraho ibigo by’impfubyi, ababirererwamo bakarererwa mu ngo”.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwagaragaje ko buri muri gahunda yo gushakisha abo abo bise “Ababyeyi b’Impuhwe” bashobora kwiyemeze kurera abana nk’aba ariko badateganya kubona inyungu cyane ko ibibazo by’abana batabwa bikunze kugaragara muri uyu murenge .



















TANGA IGITEKEREZO