Iyi mvugo ugenekereje mu Kinyarwanda ni ”Gira Umunezero”, "Harakabaho Perezida wacu.”
Umwaka wa 2015 waranzwe cyane n’ubusabe bw’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu basaba Umukuru w’Igihugu kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Mu rugendo rwakozwe kugeza Itegeko Nshinga rivuguruwe, harimo n’abajyanye amabaruwa ku Nteko Ishinga Amategeko babisaba maze tariki ya 17 na 18 Ukuboza abasaga 98.4% mu bitabiriye amatora batora Yego, bahamya ibyo bari bamaze igihe basaba Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’urwo rugendo rwose n’ubushake Abanyarwanda beretse Umukuru w’Igihugu, ku itariki ya 1 Mutarama 2016 mu ijambo ritangiza umwaka, Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda ko nta kuntu atakwemera ubusabe bwabo.
Perezida Kagame yagize ati "Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera.”
Ibi byose nibyo umuryango uharanira ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kubera ibyo yagejeje ku gihugu, Happy Generation Rwanda ushingiraho ugaragaza ibyishimo byawo nk’uko bivugwa na Aimable Ngendahayo uyobora uyu muryango.
Ngendahayo ati "Mu rwego rwo kwishimira ijambo ryiza twari dutegereje ku Mukuru w’Igihugu, Umuryango Happy Generation Rwanda kuri ubu ufite indamukanyo nshya igira iti ”Happy Happy” Long live to our President” ugenekereje mu Kinyarwanda bati “Gira Umunezero” Harakabaho Perezida wacu!”
Ubuyobozi bwa Happy Generation Rwanda buvuga ko bugiye gukomeza ibikorwa bitandukanye bishyigikira inzira batangiye yo gushyigikira Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame kandi ko bishimiye bikomeye ijambo rya Perezida wa Repubulika bise ijambo ry’umwaka.
Happy Generation Rwanda ni umuryango uhuje Abanyarwanda bose bishimira Ubuyobozi bwiza bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi bifuza ko bukomeza.



















TANGA IGITEKEREZO