Maniraho Viateur utuye mu Mudugudu wa Rurambi mu Kagari ka Masaka mu murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo yemezako mu buzima bwe aramutse akoresheje amazi atari aya Nyabarongo yamugwa nabi.
Maniriho ufite abana batatu avuga ko yakuranye umuco wo kunywa amazi ya Nyabarongo atayatetse cyangwa ngo ayashyiremo uyasukura kuko yavutse asanga ababyeyi be bayakoresha nk’amazi meza.
Uyu mugabo yemeza ko aramutse akoresheje amazi atari aya Nyabarongo ashobora kumugwa nabi kuko kuva yavuka ariyo mazi yakuze akoresha we n’ababyeyi be.
Avuga ko nta muti wa ashyira mu mazi kuko hari abo yabonyebyaguye nabi.
Ati “Sinigeze mbona Mama na Data bateka amazi cyangwa se bakoresha Siro kandi twarakuze kugeza n’ubu ntacyo tubaye, erega nkeka ko biterwa n’akamenyero kuko numva ndamutse nkoresheje andi cyangwa aya nkayateka aribwo nahura n’ibibazo bikomeye”.
Nubwo Maniriho yihunza amazi afutse, yemera ko amazi ya Nyabarongo ari ibirohwa ariko akemeza ko kuyanywa ari amaburakindi kuko kuva yavuka nta mazi meza yigeze iwabo, ngo “Ubuze uko agira agwa neza.
Ati “ Icyo nakubwira n’uko aya mazi aba ameze nk’arimo umunyu gusa, naho ku bwanjye numva ari amazi nk’asanzwe”.
Ntwabwo ari Maniriho gusa uvuga ko ajya agira impungenge ko aramutse yimenyereje amazi yandi atari aya Nyabarongo byamugwa nabi kuko n’abandi baturage batandukanye batuye mu Kagari ka Masaka bafite imyumvire imwe.
Tuyisenge Antoinette w’imyaka 19 we avuga ko ajya atinya ko aramutse agiye gutura mu mujyi wa Kigali amazi y’aho yamugwa nabi kubera kutayamenyera.
Agize ati “ Kuko mubuzima bwanjye ntarakoresha andi mazi uretse aya numva ndamutse ngiye kuba nko mu mujyi wa Kigali aho Nyabarongo itagera ahubwo inzoka zanyica”.
Abaturiye Nyabarongo bakoresha amazi yayo bayatekesha, bayanywa, bayafurisha n’indi mirimo yo mu rugo.
Benshi mu baganiriye na IGIHE bemeje ko bayanywa adatetse kandi nta muti bashyizemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi , Rutsinga Jacques yagaragaje ko bidakwiye kuba hari umuturage wanywa aya mazi kuko atari meza.
Ati “ Ku ruhande rwanjye numva nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu anywa amazi mabi, yego hari imidugudu itarimo amazi ariko amazi meza arahari nuko adahagije. Nko mu murenge wa Rugarika dukeneye kongera imigezi no kongera amazi meza.”
Rutsinga yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahora bakangurira abaturage batuye mu duce tutagira amazi meza kujya bayateka cyangwa bakayashyiramo umuti kugira ngo atabatera indwara.
Avuga ko hari hakenewe ubuvugizi ku kigo cy’igihugu gishinzwe amazi, WASAC ku ikabagereza amazi meza mu tundi duce atari yageramo. dore ko aka Karere ka Kamonyi gatuwe n’ibihumbi 342, nyamara 69% aribo bagera ku mazi meza.


















TANGA IGITEKEREZO