Umwe mu bahuye n’akaga ni Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa Goma. Ububiko bw’ibicuruzwa bye bwasahuwe n’abigaragambya.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shyaka yavuze ko batwaye amafi yari mu bubiko afite agaciro kangana na miliyoni 9Frw.
Ati ’’Babonye abagore b’abanyarwanda bacururiza imbere y’iwanjye babirukaho binjira iwanjye bafungura ahabikwa amafi bakuramo afite agaciro ka miliyoni 9Frw. Bagerageje kwinjira muri supermarket [iguriro] ntibyakunda kubera umupolisi".
Shyaka ashimira Meya wa Goma kuko yamutabaye akamuha abapolisi bo gucunga umutekano w’ibikorwa bye, akamwizeza kumuba hafi kandi ko ibikorwa yakorewe bitazongera.
Ahandi hagaragaye urugomo i Goma ni urusengero rwarimo abanyamulenge, rukaba rwatewe amabuye rukangirika.
Nyuma y’ibi bikorwa byo gusahura imitungo y’abanyarwanda i Goma, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite inshingano zo kurinda Abanyarwanda baba i Goma n’imitungo yabo.
Guverineri Habitegeko yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi bwa RDC guharanira ko abaturage bari mu gihugu cyabo batekana n’ibyabo. Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufungura umupaka, kandi ntawe ruzabuza kwinjira mu gihugu.
Happening now in Goma! A group of Extremist from Veranda Muntsaga mouvement looting the shop store of Sadro, just becaus he is a Tutsi@mkainerugaba @SuluhuSamia @PaulKagame @AUC_MoussaFaki @afrikarabia @albcontact @bbisimwa @MONUSCO @RailaOdinga @fatshi13 @Macky_Sall @cibalanky pic.twitter.com/G4a7gS85WO
— Goma24 (@goma24news) June 15, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!