Nzeyimana Valens yagannye isomero ry’abakuze afite imyaka 36 binamuha amahirwe yo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, anaba umwarimu mu ishuri yizemo.
Nzeyimana Valens, utuye mu murenge wa Huye, mu Karere ka Huye. Yabaye imfubyi agicuka, akura atazi uko kugira ababyeyi bimera, agahinda kakamushengura kubera kutajya mu ishuri, nk'uko abandi bana bari bafite ababyeyi bajyagayo.
Ku myaka 36, Nzeyimana yagiye mu isomero binyuze muri gahunda Ejo Heza, nyuma ajya kwiga amategeko y’umuhanda byanatumye ahakura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku rwego rwa A, B, na D.
Yagize ati “Nyuma yo kugana isomero, narize menya gusoma kwandika no kubara, njya no mu ishuri niga amategeko y’umuhanda, nkorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse iryo shuri nizemo ryaje kumpa akazi ku buryo nigisha imodoka n’ibindi binyabiziga.”
Nzeyimana avuga ko kuri ubu afite urugo ndetse yinjiza ibihumbi 300.000 ku kwezi bivuye mu kazi akora kimwe n’ubundi bushabitsi bwose akesha kuba yaramenye gusoma, kwandika no kubara.
Uretse Nyeyimana kandi, benshi mu bantu bakuru basoje amasomo yo kwiga gusoma, kubara no kwandika mu Karere ka Huye bavuga ko batangiye ubucuruzi kandi bubungura, nyamara mbere ngo bahombywaga no kutamenya kubara neza ibyo bacuruza.
Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara tariki 19 Gashyantare, Alphonse Munyantwali, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko ubumenyi bahawe bugomba kubabera umusingi w’iterambere rirambye ku miryango yabo n’igihugu.
Yagize ati”Ubumenyi n’amahirwe bafite bizashingirweho kugira ngo imiryango yabo n’ibigihugu bitere imbere. Aha ni naho duhera tuvuga ko iyi gahunda yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika biba umusingi muri gahunda z’iterambere rirambye.”
Yanabasabye kwigisha abasigaye bataramenya gusoma no kwandika kandi bakabafasha kwiteza imbere.
Hashize imyaka itanu umushinga Ejo Heza ufasha mu bikorwa byo kwigisha abantu bakuze mu turere twa Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwayo buvuga ko nibura mu baturage basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 600; abarenga 70% mu bageze igihe cyo kwiga bazi gusoma no kwandika.
Ibarura ry’abaturage rya 2012 ryagaragaje ko abasaga 32% mu banyarwanda batazi gusoma no kwandika.







Ibitekerezo 0