00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyahuriye kuri etage yo ‘Kwa Makuza’, asiga ibaruwa inenga ababyeyi be

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 4 June 2025 saa 06:46
Yasuwe :

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa Bishimwe Thierry, yiyahuye ahanutse mu igorofa ya 13 mu nyubako iri mu Mujyi rwagati ahazwi nko Kwa Makuza, asiga ibaruwa inenga ababyeyi be.

Ahagana Saa Kumi zo kuri uyu wa Gatatu, nibwo uyu musore bitaramenyekana akarere akomokamo, yahanutse mu igorofa yo Kwa Makuza. Amakuru avuga ko yinjiye muri iyo nyubako, akajya muri restaurant iri mu igorofa rya 13, akicara wenyine.

Mu gihe bari bataramwakira, nibwo yasimbutse akagwa hasi mu Imbuga City Walk, akitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye yiyahura. Ntabwo haramenyekana aho yakomokaga.

Ati “Amakuru dufite ni uko yagiye muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka, agwa hasi ku mbuga imbere y’inyubako ahita yitaba Imana, ubutabazi bwahageze busanga yashizemo umwuka.”

Ubwo IGIHE yahageraga, yasanze abantu benshi bashungereye n’inzego z’umutekano zahageze, zihita zitwara umurambo. Mu byo yari afite, harimo telefoni n’urupapuro.

Urwo rupapuro yari yararwanditse ku wa 20 Gicurasi avuga ko arambiwe ubuzima abayemo, asaba imbabazi abo yahemukiye, ashimira abamubaye hafi, agaya ababyeyi be ko batamwitayeho ndetse anabasaba ko bakwita kuri murumuna we.

Umwe mu baturage twasanze aho byabereye yagize ati “Twebwe rero twagiye kumva ikintu kiraturitse, turebye dusanga ni umuntu wikubise hasi [...] Yari yambaye umupira n’inkweto, ipantalo ariko twabonye ari n’umwana ntabwo twamenya ngo yiyahuye azira iki.”

Undi yagize ati “Umuntu wari uri aho yanyuze yambwiye ko bagiye kubona babona umuntu abanyuzeho yihuta ahita asimbuka.”

Aho uyu musore yiyahuriye hari abantu benshi
Uyu musore yiyahuye aturutse mu nyubako yo Kwa Makuza
Abashinzwe umutekano bahise bagera aho uyu musore yiyahuriye mu gihe gito cyane
Abantu benshi bahise bahurira hafi y'aho uyu musore yaguye
Imodoka ya RIB yahise igera aho uyu musore yiyahuriye mu gihe gito cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages