00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YouthConnekt Awards 2023: Imishinga ine mu Majyepfo yatoranyirijwe kuzahatana ku rwego rw’igihugu

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 November 2023 saa 09:54
Yasuwe :

Imishinga ine myiza yo mu Ntara y’Amjyepfo, yatoranyirijwe kuzahatana ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’urubyiruko rwahanze udushya “YouthConnekt Awards 2023.”

Ni ku nshuro ya 11, gahunda ya YouthKonekt Awards iteguwe aho iy’uyu mwaka yatangiye muri Nzeri, ihereye mu mirenge igakomereza mu turere, ubu ikaba yari igeze ku rwego rw’Intara.

Imishinga ihabwa ibihembo igaragara mu byiciro bine birimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi; ijyanye no kongerera agaciro ibikorwa runaka bakora; gutanga serivisi zitandukanye nk’ubukerarugendo, kwakira abantu n’ubukorikori ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).

Iyegukanye ibihembo mu Ntara y’Amajyepfo yagenewe miliyoni imwe kuri buri mushinga. Mu buhinzi n’ubuhinzi n’ubworozi hahembwe sosiyete yitwa ‘Montain Honey Ltd’ yo mu Karere ka Huye, ikaba itunganya ibikomoka ku nzuki.

Mu cyiciro cy’abongerera agaciro ibikorwa hahembwe sosiyete yo mu Karere ka Gisagara yitwa ‘Good Leather Shoes Production & VTC Promotion Ltd’, itunganya impu z’amatungo nk’inka, ihene n’intama.

Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga hahembwe sosiyete y’aabasore babiri bo mu Karere ka Kamonyi yitwa ‘Car Brain Ltd’ yarakoze ikoranabuhanga rizashyirwa mu modoka rigamije kujya ryerekana ibibazo biri mu mudoka bityo bikazagabanya impanuka mu muhanda.
Ni mu gihe mu cyiciro cy’ibindi bikorwa birimo n’ubukorikori hahembwe umushinga w’ikigo South Circle Ltd cyo mu Murenge wa Musambira muri Kamonyi, ikaba itunganya amakaro mu bisigazwa by’ibirahure.

Bamwe mu rubyiruko rwahembwe ku Ntara,bavuga ko bibateye imbaraga gukora biruseho ndetse ngo n’amafaranga batsindiye akaba azongera ubushobozi mu mikorere.

Itangishaka Esther wa Good Leather Shoes Production & VTC Promotion Ltd, akaba ari na we we mukobwa wenyine watsinze mu ntara, yagize ati “Aya mafaranga mpawe agiye kumfasha kunoza ibyo nkora kandi biniyongere byaba impu ndetse n’inkweto. Nagemuraga impu nkeya ku bajyaga bazinsaba, kandi nifuza ko buri karere k’igihugu nabagezaho impu zanjye, tukanatekereza kugera no hanze. Iyi ni inyongera nziza’’.

Nishimwe Gad wa South Circle Ltd, ikora amakaro n’ibindi byinshi bikomotse ku bisigazwa by’ibirahure, yavuze ko afite intego yo kwagura umushinga we, akanashima ubuyobozi bwashyizeho iri rushanwa rituma bamenyekana.

Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko ushinzwe iterambere ry’imishinga y’urubyiruko, Hakundimana Jean Paul, yavuze ko intego nyamukuru ya YouthConnekt ari ugufasha urubyiruko kumenyekana no kurahura ubumenyi ahandi.

Ati “YouthConnekt yahaye abatari bafite akazi; yatanze umusanzu ukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu. Intego nyamukuru ni uko urubyiruko rumenyana, ukorera i Nyaruguru akamenyana n’uwa Gisagara bagahana amasoko.”

“Ikindi nk’abagiye bahembwa mu byiciro bya mbere bamaze kuba abakire bakomeye batanga akazi kuri bagenzi babo. Guhanga imirimo myinshi no kongera ibishoro by’urubyiruko na byo ni akandi kamaro’’.

Minisiteri y’Urubyiruko yagaragaje ko kuva gahunda ya YouthConnekt yatangira mu myaka 10 ishize, abasaga miliyoni enye bagiye babona imirimo ikomoka kuri iyo gahunda. Muri bo abarenga ibihumbi 36 babaye ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bikomeye byatanze akazi.

Nyuma yo guhatana ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, hazakurikiraho irushanwa ku rwego rw’igihugu rizavamo uzatwara igihembo nyamukuru cy’uyu mwaka.

Nishimwe Gad ukora amakaro mu bisigazwa by'ibirahure ashyikirizwa igihembo cye
Itangishaka Esther,umukobwa umwe ruumbi ugiye guhagararira intara,nyuma yo gushimwa akanahembwa ku Ntara,yavuze ko agiye kongera ibyo akora, kompanyi ye y'abakozi batanu kuri ubu akayongera kugira ngo akore byinshi
Abagize Car Brain Ltd yo ku Kamonyi bashyikirijwe igihembo cyabo n'Umunyamabanga w'Agateganyo w'Intara y'Amajyepfo (uri hagati) Bikomo Alfred
Kompanyi yitwa Montain Honey Ltd niyo yahembwe ku rwego rw'Intara nk'umushinga wita ku buhunzi n'ubworozi ugamije kubuhesha agaciro no gutunganya ibibukomoka
Hakundimana Jean Paul, umukozi wa Miniyouth ushinzwe iterambere ry’imishinga y’urubyiruko avuga ko intego nyamukuru ya YouthConnekt ari ukongerera imishinga urubyiruko kumenyekana no kumenyana ubwabo
Abahembwe bose hamwe mu Ntara batwaye miliyoni enye z'amafaranga kandi bakaba bakomereje ku rwego rw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages