00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zenith Law Firm yatangiye gukuraho imbogamizi zatumaga benshi batamenya Amategeko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 February 2015 saa 10:58
Yasuwe :

Nyumayo kubona ko benshi batamenya Amategeko agezweho mu buzima bw’igihugu, Abavoka bo muri “ZENITH LAW FIRM” bakoze ibyegeranyo by’amategeko (Codes and Laws of Rwanda), kugirango abantu bajye bayabona, bayasome biboroheye.
Uko igihugu gitera imbere, ni nako hagenda havugururwa Amategeko, ndetse hakanashyirwaho amashya. Umuvuduko mu gushyiraho ayo mategeko no kuvugurura asanzweho, bituma mu gihugu habaho amategeko menshi, bigatuma uretse abahanga mu by’Amategeko bitabira ibikorwa (…)

Nyumayo kubona ko benshi batamenya Amategeko agezweho mu buzima bw’igihugu, Abavoka bo muri “ZENITH LAW FIRM” bakoze ibyegeranyo by’amategeko (Codes and Laws of Rwanda), kugirango abantu bajye bayabona, bayasome biboroheye.

Uko igihugu gitera imbere, ni nako hagenda havugururwa Amategeko, ndetse hakanashyirwaho amashya. Umuvuduko mu gushyiraho ayo mategeko no kuvugurura asanzweho, bituma mu gihugu habaho amategeko menshi, bigatuma uretse abahanga mu by’Amategeko bitabira ibikorwa by’ubushakashati, abandi bitaborohera kumenya akoreshwa n’atagikoreshwa.

Ingaruka z’ibyo bibazo, hamwe no kuba hari Amategeko yari yanditse mu ndimi ebyiri cyangwa rumwe gusa, byatumye biyemeza gukora ibyegeranyo, bafata Amategeko yerekeye urwego rumwe cyangwa nyinshi zenda gusa, nk’amategeko agenga muri rusange iby’ubukungu n’ubucuruzi bakayakusanyiriza mu gitabo kimwe, kandi ahakenewe ibisobanuro bakabishyiraho nk’uko bitangazwa na Me Mhayimana Isaïe Umuyobozi wa “Cabinet d’Avocats ZENITH LAW FIRM”.

Ibi ni bimwe mu byegeranyo byakozwe mbere y'ibindi, na byo Zenith yabishingiyeho mu gukora ibyegeranyo bishya

Me Mhayimana ati ”Dukora ubushakashatsi, tukamenya amategeko ashyirwaho n’avugururwa, kubera ko aba atatanye, tukayegeranya, avuga ku kintu kimwe tukayahuza, aho tubona hakenewe ibisobanuro tukabishyiraho, ahabayeho kwibeshya nabyo tukabigaragaza. Amategeko yakozwe mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri nayo tuyashyira mu ndimi eshatu (Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda).”

Ibitabo byaherukaga byahurizaga hamwe amategeko, ni ibyakozwe mu 1995, ariko byari birimo Amategeko yarihombere y’Ukuboza 1994, ndetse n’ibindi byakozwe muri 1998 byari byibanze ku mategeko yakoreshwaga kenshi mu Rwanda, ariko hafi ya yose akaba atagikoreshwa kuberako yasimbuwe n’ayandi mashya cyangwa akaba yaravuguruwe, kandi nyuma y’icyo gihe, hagiyeho amategeko menshi mashya, ndetse ayandi aravugururwa, ahuzwa n’ibihe.

Ibitabo bikubiyemo ibyegeranyo by'Amategeko byoroheye buri wese gusoma no gusobanukirwa icyo amategeko ateganya kuri buri kimwe cyose mu buzima bya buri munsi

Me Mhayimana akomeza avuga ko bajya gutekereza gukora uwo mushinga wo gukora ibitabo by’ibyegeranyo by’Amategeko, icyo gihe kubona Itegeko iri n’iri, byari bisigaye ari ingorabahizi, kandi n’iyo ryabonekaga, ntacyizere cy’uko iryo tegeko ritakuweho cyangwa ritavuguruwe, mu ngingo zaryo, tutibagiwe ko no gusomera hamwe inyandiko ebyiri cyangwa eshatu zitandukanye, atari ibintu byorohera buri wese.

Byongeye kandi, Urwunge rw’Amategeko rwo mu w’1995 rwari rukoze mu rurimi rw’igifaransa gusa, ati “Twasanze ari ngombwa gukora ibyegeranyo byacu mu ndimi eshatu zemewe mu butegetsi mu Rwanda (ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa), no guha amahirwe angana abazabyifashisha bose.”Byongeye kandi, ngo uburyo bakoresheje butandukanye cyane n’ubwakoreshejwe mu byegeranyo byakera, kuko ngo wasangaga amategeko areba urwego rumwe rw’ubuzima bw’igihugu, yabaga atatanye mu bitabo bidafitanye isano.

Ibyegeranyo by'Amategeko bikorwa na Zenith bisimbuye ibyakozwe mu 1998, kuko birimo amategeko menshi yavuguruwe mu ngingo za yo hakaba n'andi mashya atabigaragaragamo

Ku ikubitiro ZENITH LAW FIRM yatangiriye ku Gice cy’Amategeko yose y’ubukungu n’ubucuruzi (Part I: Business Law/Droit des Affaires) bitewe n’uko ari ho hagaragaramo impinduka nyinshi zatewe n’umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere muri iyi myaka makumyabiri ishize.

Kugeza ubu Aba bavoka bamaze gushyira ahagaragara ibitabo bibiri birimo amategeko arebana n’ubucuruzi ndetse n’ubukungu (Business Law), vuba aha muri uku kwezi kwa Gashyantare hakazasohoka igitabo cya gatatu (Book III), naho muri Werurwe bakaba bateganya kuzashyira hanze n’igitabo cya Kane.Bavugako nyuma y’aho bazakomereza no ku bindi by’iciro by’amategeko.

Umushinga wo gukora ibyegeranyo by’Amategeko Zenith Law Firm yawuherewe igihembo na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

Ibi bitabo byakorewe buri munyarwanda wese kuko ntawe utarebwa n’Amategeko, cyane ko hari abagerwaho n’ingaruka zo kutayamenya nyamara bazi gusoma no kwandika, kandi uburyo ibyo bitabo bikoze, ubasha kwisomera Bibiliya cyangwa Korowani, akaba ashobora kwisomera bitabaye ngombwa ko ajya kureba avoka wo kumusomera Amategeko.

Nta rwego rw’umurimo rufite aho ruhuriye n’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, rutisanga muri ibyo bitabo by’igice cya mbere cya“business law”,. Kkandi gushakisha itegeko iri n’iri biroroshye, kubera ko buri gitabo gitangirira ku rutonde rw’amategeko agikubiyemo n’uruparuro itegeko ryanditseho, ndetse amategeko manini manini akagira n’amashakiro aganisha kuri buri ngingo.

Kuwa 19 Ukuboza 2014 Imbere y’Abavoka basaga 1200, Minisitiri w’Ubutabera yashimye igokorwa kitashoborwa na buri wese, cyakozwe na Zenith Law Firm

By’umwihariko ariko,ibi bitabo bizorohereza abanyeshuri bose, kuko mu byo biga nta na kimwe kidafite amategeko akigenga, ariko cyane cyane abiga mu mashami yigisha iby’amategeko, icungamari n’icungamutungo. Byagenewe kandi abarimu babigisha, abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamategeko, abacamanza, abashinjacyaha, n’abandi.

ZENITH LAW FIRM ishishikariza abaturarwanda bose kugira amatsiko bagasoma ndetse bakavanamo inyungu yo kumenya Amategeko abarengera n’uburenganzira bwabo, bikabafasha mu Iterambere. Iyo ufite bene ibyo bitabo, haba iyo bitabaye ngombwa ko wirirwa ujya gushaka Avoka cyangwa undi munyamategeko.

Izo nyungu zireba n’abari mu bindi bihugu bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, kuhatemberera no kugirana n’u Rwanda ubucuti n’umubano.

Mhayimana Isaie Umuyobozi wa Zenith Law Firm akaba ari na we ukora ibi byegeranyo by'Amategeko afatanyije na Alberto Basomingera

Ukeneye ibi bitabo ashobora kujya ku cyicaro cya Zenith Law Firm giherereye mu nzu nini y’umuhondo iri hafi ya Bus Station izwi ku izina ryo kwa Mironko na Engen Petrol station, i Gikondo, cyangwa ku Nzu y’Urugaga rw’Abavoka ku Kicukiro, ahateganye na COVIBAR, ku muhanda ugana kuri BRALIRWA, cyangwa se ugahamagara kuri +250 (0)788 668 170 cyangwa +250 (0)786 178 222. Ushobora kandi kubariza ibindi bisobanuro kuri [email protected] (www.zenithlawfirm.com)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages