Amatora y’abadepite muri Ukraine yabaye ku wa 21 Nyakanga 2019. Yanditse amateka mashya kuko bwa mbere Inteko yinjiyemo umuntu ufite amaraso ya Afurika, Zhan Beleniuk.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 usanzwe amenyerewe mu mukino njyarugamba witwa ‘Wrestling’ yavukiye muri Ukraine ku mubyeyi (Se) w’Umunyarwanda wari umusirikare urwanira mu kirere waguye mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Zhan wakuriye mu Mujyi wa Kiev aho yavukiye ku wa 24 Mutarama 1991, yavuze ko “Zari inshingano ze yagombaga kugenda.’’
Ababyeyi be bahuye ubwo Se yigaga muri Kaminuza yigisha ibijyanye no gutwara indege muri Ukraine.
Zhan Beleniuk avuga ko ubushake bwo kwinjira muri politiki bwaje nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri Ukraine mu 2013 ikabera ahitwa Maidan.
Mu kwiyamamaza yagaragaje ko afite intego yo kurwanya ivanguraruhu rigaragara cyane muri iki gihugu.
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Ukraine aje nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Mata 2019 agasiga Umunyarwenya Volodymyr Zelensky, abaye Perezida.
Zhan anabarizwa mu ishyaka rimwe n’irya Perezida Volodymyr Zelensky.
Mu rugendo rwe nk'umukinnyi yegukanye umudali wa feza (Silver) mu mukino wo gukirana baturana hasi mu bafite ibiro 85 mu mikino Olempike yabereye muri Brésil muri Kanama 2016.
Icyo gihe yahigitswe n’Umurusiya Davit Chakvetadze mu mukino wo gukirana baturana hasi (Wrestling) ariko mu bwoko bwa Greco-Roman mu bafite ibilo 85.
Zhan Vensanovych Beleniuk tariki ya 9 Werurwe 2017 yari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa bitandukanye ndetse anasura Komite Olempike y’u Rwanda, yayoborwaga na Bayigamba Robert.
Bimwe mu bihembo Beleniuk watangiye gukina afite imyaka icyenda yegukanye
– 2010: Yegukanye umudari wa feza mu marushanwa y’Isi y’abakiri bato.
– 2011: Yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’i Burayi ndetse anegukana umudari wa Bronze mu irushanwa ry’Isi muri iki cyiciro.
– 2012: Yegukanye umudari w’Umuringa mu bafite ibiro 84 mu marushanwa y’i Burayi.
– 2013: Yegukanye umudari w’Umuringa mu irushanwa rya Universiade.
– 2014: Yatwaye umudari wa zahabu mu bafite ibiro 85 ku mugabane w’i Burayi, anegukana uw’umuringa muri shampiyona y’Isi.
– 2015: Yatwaye umudari wa feza mu mikino y’i Burayi.
– 2016: Yatwaye umudari wa zahabu awukuye Las Vegas muri Amerika, no muri Kanama mu mikino Olempike yari yitabiriye bwa mbere yegukanye umudari wa feza.









Ibitekerezo 0