00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Leta yahagaritse ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa n’ubukorerwa ku mihanda

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 6 August 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yahagaritse itumizwa n’igurishwa ry’imyenda yambawe izwi nka Caguwa, kimwe n’ubucuruzi bwose bwakorerwaga ku mihanda no mu masoko y’ijoro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Daniel Garwe, yabitangaje ku wa 4 Nyakanga 2025, ubwo yaganiraga n’abajyanama b’umujyi wa Harare hamwe n’abayobozi bawo mu nyubako y’umujyi.

Garwe yavuze ko imikorere y’ubucuruzi bwo mu muhanda yateje igihombo gikomeye ubucuruzi bukorwa mu buryo bwemewe.

Yagize ati “Kwaguka kw’ubucuruzi bwo mu muhanda no mu masoko y’ijoro kwangije cyane uburyo bw’imikorere y’ubucuruzi busanzwe mu mujyi wacu.”

Yongeyeho ati “Ndashaka kubamenyesha ko leta yahagaritse itumizwa n’igurishwa ry’imyenda yambawe. Bityo, gucuruza mu mihanda no mu masoko y’ijoro nabyo birabujijwe.”

Uyu mu Minisitiri kandi yagaragaje impungenge ku bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe bikorerwa mu masoko y’ijoro, avuga ko biteza ibyago ku buzima bw’abaturage, ubukungu ndetse n’umutekano w’igihugu.

Garwe yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’umujyi wa Harare gukorana bya hafi n’Igipolisi cya Zimbabwe (ZRP) mu gushyira mu bikorwa iri tegeko, Ndetse asaba ko byakorwa hubahirijwe amategeko, hirindwa gukomeretsa abaturage nk’uko byagiye bigaragara mu bikorwa by’isuku byabaye mu bihe byashize.

Ati “Gushyira mu bikorwa amategeko ntibivuze gukoresha imbaraga cyangwa ubugome, Mugomba kubikora mu buryo bwa kimuntu, bushamikiye ku bukangurambaga no kwigisha abaturage.”

Leta yahagaritse ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa n’ubukorerwa ku mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages