00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Perezida Mugabe yituye hasi ku kibuga cy’indege

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 February 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Nyuma yo gusuhuza abaje kumwakira ku kibuga cy’indege akubutse muri Ethiopia, Perezida Robert Mugabe w’imyaka iyingayinga 91, uherutse gutorerwa kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe ataretse no kuba umukuru w’ighihugu cya Zimbabwe, yituye hasi.
New Vision dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Mugabe yituye hasi ubwo yururukaga ava aho yari yateguriwe kuvugira ijambo, yari yageneye imbaga y’abari baje kumwakira, akaba yahise ahagurutswa n’abamurinda, bahise banategeka abanyamakuru (…)

Nyuma yo gusuhuza abaje kumwakira ku kibuga cy’indege akubutse muri Ethiopia, Perezida Robert Mugabe w’imyaka iyingayinga 91, uherutse gutorerwa kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe ataretse no kuba umukuru w’ighihugu cya Zimbabwe, yituye hasi.

New Vision dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Mugabe yituye hasi ubwo yururukaga ava aho yari yateguriwe kuvugira ijambo, yari yageneye imbaga y’abari baje kumwakira, akaba yahise ahagurutswa n’abamurinda, bahise banategeka abanyamakuru bafotoraga, gusiba amashusho.

Perezida Mugabe yibeshye ku madarage (Steps) ikirenge kirahusha ahita yikubita hasi

Nyuma yo kumwegura bahise bamwinjiza mu modoka asanzwe agendamo, ariko amakuru atangazwa n’abandi bayobozi ba Zimbabwe avuga ko ubuzima bwe ari nta makemwa kugeza ubu.

Kuwa 30 Mutarama 2015, ni bwo Perezida Robert Mugabe yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ugizwe n’ibihugu 54, mu nama yaberaga i Addis-Abeba muri Ethiopia.

N'ubwo yari kumwe n'abamurinda ntibyamubujije kugusha amavi

Uyu mukambwe wahise anakomorerwa ku bihano yari yarafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu 2002 bitewe n’uko mu 2000 yambuye abazungu ibikingi, azaba yizihiza isabukuru ye y’imyaka 91 kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka, hakaba hari amakuru avuga ko buri mwaka muri Mutarama afata ikiruhuko akajya ku mugabane wa Asia, aho ajya muri Singapour gukoresha ibizamini by’amaso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages