00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mvugo zitavuzweho rumwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2017 saa 09:07
Yasuwe :

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yasojwe kuri uyu wa Kabiri ifatiwemo imyanzuro umunani ireba inzego zose z’ubuzima bw’igihugu, gusa harimo bimwe byagiye biyiberamo bigatangaza benshi, haba mu mvugo, ibikorwa n’ibindi.

Umwe mu batunguranye, hari ku munsi wa mbere w’iyi nama ubwo uwari uyoboye ibiganiro (MC) muri Kigali Convention Centre yasabaga ko hafatwa ibitekerezo by’abakurikiraniraga iyi nama mu Karere ka Musanze, aho Inyangakugoma 325 zari zikoraniye muri Musanze Polytechnic.

Uwitonze Annonciata wari umuhuza w’amagambo muri iryo shuri agitanga umwanya ngo abaturage batange ibibazo n’ibitekerezo, abenshi bazamuye amaboko, maze uwitwa Rubyagira Evariste areba hirya areba hino, asesera bwangu munsi y’ameza atungukira imbere ahateretse mikoro anafite ibahasha mu ntoki, abantu benshi bariyamira.

Rubyagira wavuze ko yasezerewe mu ngabo mu cyubahiro, yabanje gushimira ibyavuzwe ati “gahunda zose tuzazikora twishimye tunezerewe.”

Yakomeje avuga ko afite ‘igitekerezo kimwe n’ikibazo kimwe byihuse,’ avuga ko abasezerewe mu ngabo mu 2015, mbere bari bafite ibibazo byo kubura imirimo, ariko baje kubona ibiraka bitandukanye by’ubwubatsi no gukora imihanda, ku buryo byahinduye imibereho yabo.

Yakomeje agira ati “Turagusaba rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iyo gahunda uyigire iyawe nk’umubyeyi wacu, tukagumya tubona imirimo nk’iyo ihindura ubuzima bwacu, tunasaba muri iyo nama ko abayobozi batandukanye bari aho ngaho barekura iyo mirimo. Kuko iyo bahiyaye ba rwiyemezamirimo, leta ijya mu manza kenshi byaragaragaye. Ariko twebwe dukorera kuri gahunda kandi tukabikora vuba, tukabikora neza.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cya kabiri, ubwo mwicaye muri iyo nama, muri Musanze tukaba tukwegereye muri iri segonda, turi imbere yawe, turabyishimiye, ariko ibiganiro byabaye aho ngaho ni byiza ariko harimo abayobozi batandukanye badashyira mu nshingano, inshingano baba bahawe. Ubwo navuga nk’urugero polisi.”

“Hari abantu batanu nyakubahwa Perezida wa Repubulika batubujije twebwe gutera imbere. Mpagarariye sosiyete yitwa Tabara Security Company, twatangiye muri 99 tuvuye mu kazi muri Congo, yatwimye icyangombwa cyitwa Police Clearance, ibindi byose byose turabifite kandi byatanzwe n’inzego za leta.”

Yasabye Perezida wa Repubulika ko bahabwa icyo cyangombwa ngo bakore barwana n’ubukene n’ubuzererezi kandi biteze imbere.

Nyuma yo kwakira ibibazo, uwari umusangiza w’amagambo muri Kigali Convention Centre, Nzabonimana Serge Guillaume yagiye aha abayobozi batandukanye umwanya wo gusubiza ibibazo byabajijwe, uvanyemo icya Rubyagira.

Bose bamaze kubasubiza araterura ati “Ngira ngo ibitekerezo bya Evariste byo byumvikanye ari ukuba abasezerewe mu ngabo bahabwa imirimo, basanzwe bayihabwa ndetse bashishikarizwa no kuyihanga kimwe n’abandi banyarwanda.”

“Ndetse n’imikorere ya Polisi ni ntamakemwa Abanyarwanda turabizi, ngira ngo twajya ku wavuze ibijyanye n’amazu ya make, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa remezo mwagira icyo mubivugaho.”

Ni ibintu byatumye abaturage bongorerana, amagambo akomeza gutangwa ku bandi bayobozi.

Mbere yo gusoza icyo kiganiro cyagarukaga kuri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, Minisitiri w’Ubutabera ari nawe ufite Polisi mu Nshingano, Johnston Busingye, yafashe umwanya avuga ko hari ingingo yifuje kugarukaho.

Yagize ati “Evariste wa Musanze yavuze ibibazo, numvise MC yavuze ngo birumvikanye birarangiye, ariko yavuze ibibazo bibiri numva abantu bakurikirana bakamenya iriya Police Clearance impamvu itabonetse bakamusubiza, kumusubiza numva ni ikintu cya ngombwa. Ririya shyirahamwe rye ryasabye Police Clearance rikwiye gusubizwa, yayibona, atayibona icyo ni ikindi, ariko gusubizwa ni ngombwa.”

“Ikindi yavuze ntekereza ko nacyo gikwiye kuvugwaho, yavuze ngo ba rwiyemezamirimo bakwiye gusa naho bavanwa mu mirimo hanyuma igahabwa aba bahoze ku rugerero ngo kubera ko aba ba rwiyemezamirimo bateza imanza, hanyuma bo bakorera kuri gahunda.”

Ibyo yavuze ko bidakwiriye kuko ahubwo hari kurebwa uburyo abikorera bagira uruhare mu guteza imbere igihugu, Afurika n’Isi muri rusange.

Yakomeje agira ati “Kwitandukanya na ba rwiyemezamirimo, sinzi igice bazajyamo. Ni leta, ni bande? Ndakeka ko ari ba rwiyemezamirimo beza, ngira ngo nicyo Evariste yashakaga kuvuga.”

“Ikindi yavuze, nta bushakashatsi bugaragaza ko ba riyemezamirimo aribo bateza imanza, kuko iyo ruvutse ruba rufite icyaruteye kandi inkiko ari nacyo ziberaho ngo zikemure ibyo bibazo. Kuvuga ko ba rwiyemezamirimo bateza imanza, byaragaragaye, ntabwo nzi aho byagaragaye, imanza ziravuka ni nk’uko Evariste yagira urubanza, n’undi wese yagira urubanza.”

Indi mvugo yagarutseho ni iya Uwamahoro Agnes wo mu Karere ka Rutsiro we wari muri Kigali Convention Centre, wagarukaga ku isoko riremera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ritubatse neza, asaba ko ryakubakwa kijyambere.

Yagize ati “Iryo soko rero banyakubahwa, ryakira Abakongomani barenga 1000 baza baje guhaha iwacu mu Rwanda. Ni ukuri nitwe tubatunze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, nawe yavuze ko hari imvugo itamunyuze ashaka gukosora, yo kuvuga ko Abanyarwanda batunze Abanye-Congo.

Yagize ati “Ibyo ntabwo aribyo, nibaza ko ahubwo iyo umuntu akuzaniye amafaranga aba ariwe ugutunze. Sibyo? Rero dufite isoko, dufite abaza kurihahamo, turi magirirane, buri wese arafasha undi.”

“Abanyarwanda tujya muri congo tukajya guhaha, Abanye-Congo baza mu Rwanda bagahaha, ntabwo Abanyarwanda dutunze Abanye-Congo. Icyo tucyumvikaneho, turafashanya, turakorana, turahahirana, duhana ibyashara. Uramutse ufite ibyo ucuruza ukabura uguha amafaranga sinzi ko nawe waramuka.”

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu Rwanda no mu mahanga, harimo abaminisitiri baturutse mu bihugu bya Tchad, Liberia na Congo Brazaville.

Reba ku 1:50"05" uko Rubyagira yanyuze munsi y’intebe

Rubyagira asesera munsi y'ameza
Rubyagira ateze amatwi yumva ibisubizo bya Minisitiri Busingye
Rubyagira yari yitwaje ibahasha mu ntoki
Uwamahoro yavuze ko Abanyarwanda batunze Abanye-Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages