Kuri uyu wa mbere Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR) rwumvise ubujurire bwa Mugenzi Justin wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi ku ngoma y’Abatabazi na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Umurirmo, basaba kugirwa abere nyuma yo gukatirwa imyaka 30 y’igifungo muri 2011.
Tariki 30 Nzeri 2011, aba bagabo bombi bakomoka mu burasirazuba bw’u Rwanda, bari bahamwe n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha bugamije gukora jenoside ndetse no gushishikariza byeruye abantu kwitabira jenoside. Impamvu nyamukuru yo guhamwa n’icyaha kw’aba bombi ni ukuba baritabiriye inama ebyiri zabereye mu majyepfo y’igihugu muri Mata 1994, zicurirwamo imigambi mibisha. Bagenzi babo barimo Bizimungu Casimir na Jérôme Bicamumpaka batitabiriye izi nama, bo bagizwe abere.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru APA, nyuma yo kwibutsa ko ubujurire budasobanuye urubanza rushya, Perezida w’Urugereko rw’Ubujurire, Theodor Meron, yahaye ijambo uburanira Mugenzi, Me Katy Gibson, watangiye avuga ibigwi by’umukiriya we agira ati “Mu mwaka w’1991 Mugenzi yashinze anayobora Ishyaka ryo Kwishyira Ukizana ryimakazaga umuco w’amahoro n’ubworoherane”. Kubwa Me Gibson, Mugenzi ntiyigeze ahinduka yaba mbere cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kwinjira mu mizi y’ubujurire bwe, Me Gibson yahereye ku nama y’abaminisitiri yo ku itariki 17 Mata 1994 yabereye I Gitarama, ifatirwamo icyemezo cyo guhagarika ku mirimo ye Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyalimana wari umututsi.
Nk’uko ibyemezo by’Urugereko rwa mbere biteye, uku gukurwa ku mirimo kw’uyu muperefe kwari kwumvikanweho ku rwego rwa guverinoma hagamijwe gukuraho inzitizi ya nyuma mu kubasha gutsemba Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.
Abacamanza bo mu Rugereko rwa mbere bose bemeje ko iki cyemezo cyafashwe mu buryo bwumvikanweho hagamijwe kwica no gutsemba Abatutsi bari muri icyo gice cy’igihugu.
Me Gibson yagaragaje ko uru rugereko nta kimenyetso gifatika na kimwe rwahawe kigaragaza ko iyigizwayo rya Habyalimana ryari rigamije koroshya iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside.
Ku birebana n’inama yabereye I Butare tariki 19 Mata 1994 ubwo uwari Perezida wa Leta y’Inzibacyuho Sindikubwabo Theodore yari yayoboye umuhango w’ishyirwaho n’irahira rya perefe mushya, Me Gibson yabanje gusobanura ko aha Mugenzi abazwa iby’ijambo kandi atari we warivuze. Yongereyeho ko iryo jambo ritari risobanutse na gato kandi ko ryari rinateye urujijo.
Kubwa Gibson, akurikije imiterere y’iryo jambo Sindikubwabo yavuze mu Kinyarwanda ubwayo, ntawakwemeza koko ko ikiba kigamijwe ari ugushishikariza abantu kwitabira Jenoside kuko ngo aba asaba abantu “gukora”.
Ibi ni nabyo byasubiwemo na Me Tom Moran mu kuburanira Mugiraneza. Uyu we yanongeyeho ko umukiriya we yifashe ubwo buri wese yasabwaga kugira icyo avuga ku cyemezo cyo gukura ku mirimo Perefe Habyalimana Jean Baptiste.
Mu izina ry’ubushinjacyaha busa nk’ubwanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko butajuriye, George Mugwanya yemeje ko Urugereko rwa mbere rwasomye ndetse rusuzumana ubushishozi ibimenyetso byose byatanzwe.
Iryo jambo rya Sindikubwabo ryasaga nk’iryenyegeza umuriro, nyuma y’iminsi ibiri ryakurikiwe n’itangira ku mugaragaro ry’ibikorwa byo kurimbura Abatutsi nk’uko byemejwe n’uwari ahagarariye umushijacyaha.
Ubwo bahabwaga ijambo nyuma y’abandi, Mugiraneza na Mugenzi bongeye kwemeza ko ari abere ndetse basaba ko bahanagurwaho ibyaha bahamijwe.
























TANGA IGITEKEREZO