00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arusha: Ngirabatware Augustin yakatiwe igifungo cy’imyaka 35

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 December 2012 saa 12:51
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Ngirabatware Augustin imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugira uruhare muri Jenoside no gufata abagore ku ngufu n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Fondation Hirondelle, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2012, Urukiko rwa Arusha, mu rwego rw’ubujurire rwemeje ko Ngirabatware yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe (…)

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Ngirabatware Augustin imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugira uruhare muri Jenoside no gufata abagore ku ngufu n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Fondation Hirondelle, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2012, Urukiko rwa Arusha, mu rwego rw’ubujurire rwemeje ko Ngirabatware yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umucamanza William Hussein Sekule, Perezida w’urukiko rw’ubujurire yatangaje ko Ngirabatware ibyaha byamuhamye birimo kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufata abagore ku ngufu no kwibasira uburenganzira bwa Muntu, byatumye Urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka 35.

Ibyaha Ngirabatware yahamijwe birimo gutegura, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe zo mu cyahoze ari Komini Nyamyumba, avukamo, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, mu mugambi wo kwica Abatutsi bari batuye ahongaho.

Nk’uko urukiko rwabitangaje, Ngirabatware ngo yatanze intwaro ku nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi. Ikindi kandi izo Nterahamwe zafashe ku ngufu abagore b’Abatutsikazi nk’uko byari byarateguwe na guverinoma yari iriho kandi na Ngirabatware akaba yari Minisitiri icyo gihe na we akabigiramo uruhare. Urukiko rukaba rwatesheje agaciro imvugo za Ngirabatware ko muri icyo gihe atigeze akandagira muri Nyamyumba.

Ngirabatware Augustin afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva kuwa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages