00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asanga urubyiruko rukwiye kwigishwa gukundana neza

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 March 2013 saa 01:16
Yasuwe :

Zirimwumugabe Rita wo mu muryango Imbuto Foundation, asanga urubyiruko rugomba gukundana rutangije ubuzima; icyakora ko rutagomba kubuzwa gukundana ahubwo rugomba kwigishwa uburyo bakundana mu muco mwiza. Ibi yabibwiye urubyiruko rwari i Jabana mu Karere ka Gasabo ku ya gatanu Werurwe 2013, arusaba kuganira n’ababyeyi bagasabanakandi abafite ababyeyi batize ntibabakangishe amashuri kuko umubyeyi ahora ari umubyeyi kandi agira impanuro akwiye guha uwo yabyaye.
Yavuze ko akenshi umwana (…)

Yavuze ko akenshi umwana w’umukobwa ashobora guhura n’ikibazo cyo kuba yaterwa inda nyuma agasanga uwayimuteye, bitewe no gutinya ababyeyi kuko baba bataganiriye ngo umwana yumwe uburyo batekereza ku buzima bwe, ku iterambere rye no ku bibazo yahura na byo mu mikurire ye n’uburyo yabyitwaramo.

Avuga ko bidakwiye ko umwana wahura n’ikibazo cyo guterwa inda ahita asanga uwayimuteye, kuko hari igihe aba adafite ubushobozi kandi atanabasha kumuba hafi muri icyo kibazo nk’uko umubyeyi we yabigenza.

Yavuze ko ari yo mpamvu abana bagomba gukurana umuco mwiza birinda kugwa mu mutego nk’uwo, bakarinda ubusugi n’ubumanzi byabo.

Ati “Mu myaka yanyu 14 na 25, mu gukundana kwanyu kandi mwemerewe mugomba gukundana mu buryo bwiza mutangije ubuzima bityo mugategura ejo heza hanyu.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages