00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auto Ecole Nyamirambo irasaba buri wese gusura urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe na

Dusabimana Claver

Kuya 6 May 2012 saa 01:59
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Gicurasi, abakozi n’abayobozi b’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka ba Auto Ecole Nyamirambo Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko Al–Haji Abdoul Hakim Mugisha, umuyobozi wa Auto Ecole Nyamirambo Ltd yabitangarije IGIHE ubwo bari kuri urwo rwibutso, yavuze ko icyari kigamijwe mu gusura uru rwibutso ari ukugira ngo bigishe abo bakorana, abo bigisha (…)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Gicurasi, abakozi n’abayobozi b’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka ba Auto Ecole Nyamirambo Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko Al–Haji Abdoul Hakim Mugisha, umuyobozi wa Auto Ecole Nyamirambo Ltd yabitangarije IGIHE ubwo bari kuri urwo rwibutso, yavuze ko icyari kigamijwe mu gusura uru rwibutso ari ukugira ngo bigishe abo bakorana, abo bigisha ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo bamenye amateka y’abahekuye u Rwanda bagakora Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko ngo hari benshi batarajya gusura inzibutso. Ati:”Abo nabo byaba byiza baje bakamenya amateka yaranze abagome bahekuye igihugu cyacu, bakayamenya mu buryo buhagije ku buryo bajya bagenda bakayigisha abandi batabashije kugera aha”.

Ku bijyanye n’ingamba Auto Ecole Nyanirambo Ltd ifite mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu muyobozi yasobanuye ko kugira ngo Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera no kuba ahandi ku isi, nka Auto Ecole kimwe n’ababagana bose, ngo bazakora ibishoboka byose kugira ngo itazongera kuba ukundi, ku buryo buri wese azaba inzitizi yo kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

Mugisha kandi yasabye abandi Banyarwanda bataragera ku rwibutso rwa Jenoside gukora ibishoboka byose bakahagera, kuko ari uburyo bwo kwirinda ko Jenoside yabaye itazongera kubaho. Ati :“Iyo uje hano ukareba aya mateka y’ibyabaye biguha gusobanukirwa byinshi utari uzi bityo bikaguha isomo”. Ibi akaba abihuza n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twigire ku mateka twubake ejo hazaza.”

Ibi rero iyo umuntu abimenye ngo bimufasha kubyirinda bikamufasha no kubirinda abana n’abandi bose bazavuka nyuma, kuko ngo bazaza basanga aya mateka, bityo nabo akazabafasha kuyakumira igihe cyose.

Abagera kuri 69 nibo baje bagize Auto Ecole Nyamirambo Ltd, bakaba barageneye uru rwibutso rwa Gisozi inkunga y’ibihumbi 50 mu rwego rwo kugirango izafashe kurushaho kunoza ibisanzwe bikorerwa kuri urwo rwibutso.

Uwitonze Josiane umwe mu banyeshuri wari uhagarariye abandi, akaba ari n’ubwa mbere yari ageze kuri urwo rwibutso, yatangarije IGIHE ko bitewe n’ibyo yiboneye kuri urwo rwibutso, asanga buri muntu wese akwiye kugira umutima wa kimuntu kugira ngo yirinde ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Auto Ecole Nyamirambo Ltd akaba ari ku nshuro ya kabiri basuye uru rwibutso, bakifuza ko byazajya bihoraho kuko ngo bidakwiye ko bibagirwa aya mateka kuko ari amateka akomeye cyane, adakwiye kwibagirana kuri buri Munyarwanda wese.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kugeza ubu rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 259,000 hakaba hari indi igikomeza kuza.

Umuyobozi wa Auto Ecole
Bunamira inzirakarengane
Mu rugendo rugana ku Gisozi

Foto:Dusabimana C.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages