00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Azanika amagufa miliyoni imbere ya Kongere y’Amerika amenyekanisha Jenoside

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 10 April 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhamagarira amahanga kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akaba n’umunyabugeni Naomi Natale ari gutegura igikorwa yise “One million bones/Amagufa miliyoni”, cyo kuyanyanyagiza mu gace ka National Mall kubatsemo Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 Kamena 2013.
Natale yateguye kuzanyanyagiza amagufa y’amabumbano kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Kamena muri kariya gace, kuko abenshi mu bakerarugendo bagasura mu bihe by’izuba bizaba (…)

Mu rwego rwo guhamagarira amahanga kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akaba n’umunyabugeni Naomi Natale ari gutegura igikorwa yise “One million bones/Amagufa miliyoni”, cyo kuyanyanyagiza mu
gace ka National Mall kubatsemo Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 Kamena 2013.

Natale yateguye kuzanyanyagiza amagufa y’amabumbano kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Kamena muri kariya gace, kuko abenshi mu bakerarugendo bagasura mu bihe by’izuba bizaba birimo.

National Mall ni agace nyaburanga kari mu mujyi wa Washignton D.C, gasurwa n’abantu barenga miliyoni 24 buri mwaka, kubera ibikorwa bitandukanye bihari.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Northernlight, Natale asobanura ko yateguye icyo gikorwa, kuko yatangajwe no gusanga atari azi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi hagashira imyaka myinshi atayizi kandi yarabaye, akeka ko hari n’abandi batayizi. Muri kiiriya gihe akazaba ari umwanya wo kuyimenyekanisha.

Natale yagize ati “Mu mwaka wa mbere wa kaminuza ni bwo numvishe Jenoside yo mu Rwanda, kandi hari hashize imyaka 9 yose ibaye. Icyanteye umujinya, ni uburyo ntari narigeze mbyumva kuva mbere. Ntabwo twabyize mu mashuri, ntabwo nigeze mbibwirwa mu mikurire yanjye.”

Natale yongeraho ko yateguye iki gikorwa agamije guhamagarira amahanga kwibuka abazize Jenoside no gufata mu mugongo abacitse ku icumu binyuze mu bikorwa, ati “Kuba rero naramenye ko amakimbirane nk’ayo yabayeho kugeza na n’uyu munsi bikaba bitavugwaho, byatumye ntekereza uko byamenyekana.”

Natale avuga ko amagufa miliyoni azakoresha muri iriya minsi itatu, azaba avuye mu bihugu 25 bitandukanye. Akazayanyanyagiza mu gace ka National Mall, ahubatse ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’inzu ndangamurage ya Lincoln Abraham wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Natale akomeza agira ati “Nakomeje kwibaza nti ‘ese aba biciwe mu Rwanda iyo baza kuba ari bo birunze mu mihanda ya hano Washington D.C? Ese twari kubyita Jenoside, twari guhita tugira umurava wo kugira icyo dukora muri kiriya gihe?”

Ku rubuga onemililionbones, Natale avuga ko igufa rimwe rifite amateka n’igisobanuro, rikagira n’ijwi rihamagarira igikorwa.

Natale kimwe n’itsinda ry’abakorerabushake bane bakorana, asobanura ko amagufa miliyoni bazakoresha, azaba akoze mu ibumba. Ubu bakaba bamaze kugera ku magufa 600,000 hatabariwemo azaturuka hanze mu bindi bihugu.

Uko bagenda bayakusanya, banakora ubukangurambaga bw’igikorwa ‘amagufa miliyoni”, ni ko banagenda batanga ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa baherutse gukorera muri Kaminuza ya Alaska Southeast mu mwaka wa 2012 mu Ugushyingo, abantu 300 bitabiriye babashije kubumba amagufa 1,000.

Ku itariki ya 11 Mata 2013, Natale arateganya kuzasura kaminuza ya Alaska Anchorage, ahatangire ibiganiro ku nsanganyamatsiko ‘Isano y’ubuhanzi n’ibikorwa by’urukundo’, habe igikorwa cyo kubumba amagufa ku banyeshuri n’abayobozi b’iyo Kaminuza kizaba hagati ya saa munani na saa kumi z’umugoroba.

Igikorwa cya Natale cyo kunyanyagiza amagufa miliyoni, azagikora mu gihe mu Rwanda hazaba hakiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agace kazanyanyagizwamo amagufa
Hari kubumbwa amagufa yo kuzanyanyagiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages