00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Perezida Kabila na Kagame baganiriye ku kibazo cya M23

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 21 November 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Leta ya Uganda iratangaza ko Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye muri Uganda bakaganira ku kibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa Kongo.
Ibiganiro bagiranye byamaze amasaha abiri mu murwa mukuru wa Uganda Kampala kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2012 nk’uko amakuru atangazwa na BBC abigaragaza. Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafatiye umujyi wa Goma ku wa 20 uku kwezi.
Leta ya Congo (...)

Leta ya Congo yanze kugirana imishyikirano na M23 mbere y’uko ifata Umujyi wa Goma nk’uko uyu mutwe wari wabigaragaje mu itangazo washyize ahagaragara ku wa mbere mu gitondo.

Akanama k’Umuryango Mpuzamahanga gashinzwe umutekano kamaganye kivuye inyuma ifatwa ry’umuji wa Goma n’abarwanyi ba M23.

M23 ivuga ko izaruhuka igeze i Kinshasa

Amakuru duhabwa n’umunyamakuru wa IGIHE uri hafi ya Congo, avuga ko umujyi wa Sake uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma na wo waramutse wumvikanamo amasasu kuri uyu wa gatatu.

Ibitangazamakuru birimo nka BBC bivuga ko umujyi wa Sakena waje kwigarurirwa na M23, na wo ukaba wafashwe nta mirwano ibaye nka Goma mu gihe nyamara abasirikare b’igihugu bahunze umujyi wa Goma ari ho bari bateraniye.

Umunyamakuru wacu avuga ko hari abasirikare ba Leta bitandukanyije n’uruhande barimo bakajya muri M23.

Kuri uyu wa gatatu mu gitongo mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Epfo, amangazini ntiyafunguye ndetse n’imirimo imwe n’imwe ntiyakorwa kuko hazindutse hari imyigaragambyo y’abaturage bamagana ifatwa ry’umujyi wa Goma.

Kuvanga ingabo

Kuri uyu wa kabiri ni bwo umuvugizi wa M23 Jean marie Kazarama yavugiye kuri televiziyo RTNC, asaba abaturage gutuza bagasubira mu byabo kandi bagakomeza imirimo yabo isanzwe.

Uyu munsi ku wa gatatu M23 yakiriye abarwanaga ku ruhande rwa Leta bashaka kwifatanya na yo, ndetse n’abapolisi bari aba Leta bakomeza akazi.

Ikigaragara mu mujyi wa Goma ni uko ifatwa ryawo nta byinshi ryahungabanyije, kuko ubwo twahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu wasangaga amaduka afunze nta n’umucuruzi cyangwa undi muntu utaka ko yaba yarasahuwe.

Ikindi ni uko nta bantu baguye mu ifatwa ry’uyu mujyi, imirimo na yo ikaba igenda ikomeza uko byari bisanzwe mbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .