Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 21 Ugushyingo 2012 muri Uganda abakuru b’ibihugu Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Joseph Kabila waRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basabye ingabo za M23 kuva mu Mujyi wa Goma zimaze iminsi mike zigaruriye.
Iki kiganiro cyabaye gikurikira inama abakuru b’ibi bihugu bari bavuyemo, yiga ku kibazo cy’intambara ziri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Museveni ukuriye Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari ni we wari uyoboye inama.
Mu gusaba ko M23 iva i Goma, Perezida Kabila yemeye ko Leta ya Congo hari icyo igiye gukora ibyo M23 isaba ikabibona, kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.
Bagaragaza kwifatanya n’Abanyekongo, Perezida Kagame na Museveni bavuze ko n’ubwo M23 yaba ifite impamvu zigaragara batakwishimira ko intambara ikomeza gukwira ku butaka bwa Congo cyangwa ko uyu mutwe uhirika ubutegetsi bwemewe n’amategeko muri Congo.
Abakuru b’ibihugu uko ari bitatu basabye ko M23 igomba kwihutira kuva i Goma kandi ntiyongere kugaba ibitero mu bindi bice by’igihugu.
Ba Perezida Kabila, kagame na Museveni bishimiye ubufatanye bagaragarijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon wari wohereje intumwa muri iyi nama kugira ngo bafatanye kuganira kuri iki kibazo.















TANGA IGITEKEREZO