00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Rwiyemezamirimo bitwaye neza bagiye kujya bahembwa

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 November 2012 saa 08:15
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ku bufatanye n’ibigo byo muri Kenya KPMG na NMG gifite ikinyamakuru Rwanda Today, batangije gahunda yo guhemba ibigo by’ishoramari riciritse mu Rwanda bizahabwa igihembo cyitwa “Top 100 and Business Excellence Awards" kizajya gihabwa ba rwiyemezamirimo bitwaye neza.
Kayitesi Viviane, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB avuga ko impamvu bahisemo gufatanya n’ ibi bigo (NMG na KPMG) ari uko bifite uburambe mu gukoresha aya marushanywa (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ku bufatanye n’ibigo byo muri Kenya KPMG na NMG gifite ikinyamakuru Rwanda Today, batangije gahunda yo guhemba ibigo by’ishoramari riciritse mu Rwanda bizahabwa igihembo cyitwa
“Top 100 and Business Excellence Awards" kizajya gihabwa ba rwiyemezamirimo bitwaye neza.

Kayitesi Viviane, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB avuga ko impamvu bahisemo gufatanya n’ ibi bigo (NMG na KPMG) ari uko bifite uburambe mu gukoresha aya marushanywa mu bihugu byo mu Karere.

Ibigo bizahembwa ni ibimaze nibura imyaka itatu bikora ubucuruzi,bibona hagati y’amafaranga miliyoni 50 na miliyari esheshatu ku mwaka.

Kayitesi avuga ko mu Rwanda ibigo byujuje ibisabwa bihari, kandi ko ibi bihembo bizafasha mu guhatanira kuza ku isonga mu ishoramari, bityo ibigo bitandukanye bigende byongera ubumenyi binarusheho kubikunda.

Avuga ko bizanafasha kwigaragaza mu Gihugu no mu Karere, binafashe abanyarwanda kubona akazi. Ibi bihembo bizamara umwaka wose bitangwa bifitiye akamaro abashoramari kuko bizabafasha kungurana ubumenyi n’ ibindi bihugu bisanzwe bigira aya marushanwa no kuzakora ingendo shuri.

John Ndunyu, umuyobozi wa KPMG-Rwanda yavuze ko kugeza ubu iki gikorwa kimaze kugaba amashami mu bihugu bine, aho mu mwaka wa2008 batangirije iki gikorwa mu gihugu cya Kenya, 2009 bagitangiza mu gihugu cya Uganda, 2010 babitangije muri Tanzaniya, naho ubu bakaba bagitangije mu Rwanda.

Velese Philippe uhagarariye ikigo cy’ishoramari cya NMG mu Rwanda avuga ko guhemba ibigo 100 bifasha guhiganwa no kungurana ubumenyi, no guteza imbere ishoramari. Ibigo bitemerewe kujya muri aya marushyanywa ni amabanki , ibigo by’imari biciriritse n’ibigo by’ubwishingizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages