Polisi y’Igihugu yatawe muri yombi abagore babiri bakomoka mu Karere ka Huye Intara y’Amajyepfo bakekwaho gukuramo inda.
Urubuga rwa polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru rutangaza ko aba bagore batawe muri yombi ari Nzamukosha Jeanne w’imyaka 26 y’amavuko na Icyoribera Jeanne 43 y’amavuko, bakaba barafatiwe mu Kagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera Akarere ka Gasabo.
Abakurikiranyweho iki cyaha ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera, mu gihe iperereza rigikomeje naho umubiri w’umwana wajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga.
Amakuru aturuka muri Polisi kandi, avuga ko uwahoze ari umugabo wa Nzamukosha yagiye gusura uwari umugore yari aziko atwite agatungurwa no kubona adatwitwe maze ahita abimenyesha inzego z’umutekano zirimo na Polisi.
Aba baturanyi b’uyu mugore bemeza ko batigeze bamubona nari mwe ajya kwa muganga gupimisha inda nk’abandi bagore batwite.
Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege avuga bitangaje kubona umubyeyi agira uruhare mu iyicwa ry’umwana we bwite.
Icyaha nikiramuka kibahamye bazahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu nk’uko bigaragazwa n’igingo 325 mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda .



















TANGA IGITEKEREZO