00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri birukanywe burundu mu bucamanza

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 14 January 2013 saa 09:55
Yasuwe :

Abakozi batatu bakoraga mu nzego z’ubutabera zo mu Rwanda, ku itariki ya 11 Mutarama 2013 bahawe ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa burundu kubera amakosa yabagaragayeho mu kazi.
Babiri birukanywe burundu naho undi ahanishwa gukatwa kimwe cya kane (¼) cy’umushahara mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Mu kiganiro umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda Kariwabo Charles yagiranye na IGIHE, yavuze ko Nyiranzeye Saada wari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu (…)

Abakozi batatu bakoraga mu nzego z’ubutabera zo mu Rwanda, ku itariki ya 11 Mutarama 2013 bahawe ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa burundu kubera amakosa yabagaragayeho mu kazi.

Babiri birukanywe burundu naho undi ahanishwa gukatwa kimwe cya kane (¼) cy’umushahara mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Mu kiganiro umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda Kariwabo Charles yagiranye na IGIHE, yavuze ko Nyiranzeye Saada wari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu kazi kubera amakosa y’imyitwarire.

Ayo makosa ajyanye n’imyitwarire mu kazi no hanze yako, kuko ngo aha hantu hombi umucamanza aba asabwa kuhagaragaza isura nziza.

Asobanura bimwe mu byatumye Nyiranzeye asezererwa, Kariwabo yagize ati “Yazize amakosa y’imyitwarire nko kutishyura imyenda ya banki kugeza aho banki imugaragaza nka ‘Bihemu’, kugurisha imitungo iri mu bugwate, gusubika isomwa ry’imanza no gusoma imanza zitanditse neza.”

Kariwabo yongeyeho ko Nyiranzeye yari amaze igihe yarataye akazi [kuva muri Kamena 2012], ibi byose bikaba ari byo byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kumusezerera. Ku bijyanye n’uko yatinze gufatirwa icyemezo, ngo byatewe n’uko hari hagikorwa iperereza ku myitwarire ye.

Undi wirukanywe ni Twagirayezu Cléophas wari umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, we akaba yarazize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano nyuma y’aho bigaragaye ko yahinduye imyanzuro y’umucamanza.

Umuvugizi w’inkiko yatubwiye ko umucamanza yakatiye igihano uwari ukurikiranywe, ariko Twagirayezu akandika ibitandukanye n’ibyo umucamanza yavuze. Ngo yanditse igihano gitandukanye n’icyatanzwe kugira ngo uwaburanaga ahite arekurwa.

Nyirahabimana Hollondine ukora mu Rukiko rwisumbuye rwa Ngoma na we ni umwe mu bahanwe. Hashingiwe ku ngingo ya 37 y’amategeko agenga ibihano bihabwa abacamanza bakoze amakosa, yahanishijwe gukatwa kimwe cya kane cy’umushahara mu gihe cy’ukwezi.

Ubucamanza ni umwuga usaba ubushishozi n’imyitwarire izira amakemwa ku bawukora. Amategeko y’u Rwanda asaba abacamanza kugira imyitwarire myiza haba mu kazi no mu muryango aho baba, hagira ugaragarwaho n’amakosa agahanwa hagendewe ku myitwarire ye mu kazi no hanze yako nk’uko byagenze kuri aba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages