00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri ni bo bemeye icyaha mu Rukiko rwa Arusha

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 October 2012 saa 02:39
Yasuwe :

Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya (ICTR) rwaciye imanza 48 mu gihe cy’imyaka 17 rumaze rutangiye, abemeye icyaha muri izo manza ni babiri gusa.
Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe kibigaragaza, muri raporo y’Urukiko rwa Arusha igaragaza ko mu manza manza zaciwe uko ari 48 harimo abantu 2 bemeye icyaha . Abemeye icyaha ni Bisengimana Paul na Kambana Jean.
Kugeza ubu imanza zikiri mu bujurire ni 16, harimo iz’abari Abaminisitiri ari bo (…)

Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya (ICTR) rwaciye imanza 48 mu gihe cy’imyaka 17 rumaze rutangiye, abemeye icyaha muri izo manza ni babiri gusa.

Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe kibigaragaza, muri raporo y’Urukiko rwa Arusha igaragaza ko mu manza manza zaciwe uko ari 48 harimo abantu 2 bemeye icyaha . Abemeye icyaha ni Bisengimana Paul na Kambana Jean.

Kugeza ubu imanza zikiri mu bujurire ni 16, harimo iz’abari Abaminisitiri ari bo Bizimungu Augustin, Nyiramasubuko Pauline na Nzabonimana Callixte.

Nk’uko bitangazwa n’umushinjacyaha w’u Rwanda ushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco, ngo Urukiko rwa Arusha hari imanza rwaciye, harimo izajuririwe, abarekuwe, abapfuye, imanza zoherejwe mu bihugu bitandukanye harimo nizoherejwe mu Rwanda, abafunguwe, abarangije ibihano ndetse hari n’abarezwe bakiri hanze.

Urukiko rwa Arusha rwarekuye 10, harimo abari Abaminisitiri nka Bicamumpaka Jerome, Bizimungu Casimir na Ntagerura André.

Abapfuye Urukiko rwa Arusha rwari rugikurikirana ni 4 barimo Musabyimana Samuel na Nzirorera Joseph wahoze ari minisitiri.

Imanza 4 zoherejwe mu bihugu bitandukanye harimo Bukibaruta Laurent woherejwe mu gihugu cy’u Bufaransa, Munyagishari Bernard, dosiye ye ikiri mu bujurire ariko bikaba biteganyijwe ko izoherezwa mu mu nkiko z’u Rwanda, Munyeshyaka Wenceslas akaba yaroherejwe mu gihugu cy’u Bufaransa na ho Uwinkindi Jean Bosco akaba yaroherejwe mu gihugu cy’u Rwanda.

Urukiko rwa ICTR rwagize na bo rufungura kubera impamvu zitandukanye bagera kuri 2 ari bo Ntuyahaga Bernard na Rusatira Leonidas.

Ikindi ni uko muri urwo rukiko hari abarangije ibihano byabo bagera kuri 7 harimo uwo bise GAA, Nshogoza Leonidas, Rutaganira Vincent n’abandi.

N’ubwo urwo rukiko rwakoze ako kazi kanyuranye hari n’abandi 9 barezwe n’urwo rukiko ariko hakaba hataramenyekana irengero ryabo, harimo Bizimana Augustin, Kabuga Felecien, Kayishema Fulgence, Mpiranyi Protais, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Ntaganzwa Ladislas, Rwandikayo Charles na Sikubwayo Charles.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .