Bamwe mu bacururiza ku dutaro bahisemo gukorera ubucuruzi bwabo mu ngo z’abantu mu rwego rwo gushaka amaramuko banahunga inzego z’umutekano zibabuza gucururiza mu kajagari.
Abagore 2 batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye IGIHE ko batabasha kubaho batacuruje.
Bavuze ko bazinduka bakajya kurangura i Nyabugogo nyuma bakazenguruka mu ngo z’abantu kuko ariho babona umutekano bagacuruza batikanga abashinzwe umutekano.
Umwe muri bo yagize ati “Uranguza nka 5000 ukungukaho 2000 cyangwa ukayarenzaho.”
Mugenzi umwe mu bakozi bo murugo twasanze ahaha n’aba bagore yagize ati ”Kurubu sinkitega ngo njye i Nyabugugu kuko baratworohereza, n’ubwo umuntu ahitamo ibyo bazanye ariko iyo mumenyeranye ubatuma ibyo ushaka bakazabizana, twe turabishima kuko batworohereza ingendo”.
Akenshi usanga bakunze kugurisha imboga zitandukanye ndetse n’imbuto. Babwiye IGIHE ko badacuruje muri ubwo buryo batabasha kubaho kuko ari byo bibatunze hamwe n’imiryango yabo.
Umwe muri aba bagore yagize ati ”Twabaho gute, twajyaga mu muhanda bakabimena, kandi twasize abana mu ngo dukeneye no kubahahira bigatama duhomba ayo twaranguje maze nabana bacu bakaburara, ntakundi! umuntu agenda asha ubundi buryo bwo kwibeshaho.”
Aba bategarugori bavuga ko bafite ubushobozi buke bityo ko baramutse bagiye gukorera mu masoko batajya babona amafaranga yo kwishyura imisoro n’ibibanza byo gukorera mo, kubera gushaka amaramuko bagakora ubu bucuruzi.
N’ubwo ubu bucuruzi bukigaragara Leta ibasaba kwibumbira mu makoperative, no gukorera ahantu hazwi mu rwego rwo gukora ubucuruzi neza butari mu kajagari.



















TANGA IGITEKEREZO