Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye abagore babiri Kabera Marie Mamissa na Uwiswenase Donatilla, igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura indishyi ya Miliyoni 149 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko bahamijwe ubujura
Aba bagore bombi bahawe ibi bihano, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bw’ibintu by’agaciro byiganjemo imiringa, byose byari bifite agaciro ka Miliyoni 122 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nkuko byanditswe na Rwanda News Agency dukesha iyi nkuru, ibintu
byibwe byari iby’umugore w’umucuruzi witwa Meenal Hileshi; Ubwo yari mu rugendo muri Leta Zunz’Ubumwe za Amerika, aba bagore bombi babashije gufungura umutamenwa wari mu cyumba cye batwara ibyari bibitsemo birimo imiringa, n’ibindi bintu bifite agaciro kanini mu mafaranga.
Undi waregwaga muri uru rubanza ni Mudatinywa Sylverienwahamajijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha, Rwanda News Agency yatangaje ko we yahise arekurwa kubera ko yari amaze amezi arindwi mu buroko.
Mudatinywa we yemeza ko yarenganijwe n’umupolisi waje kugenzura uduka rye ricuruza imirimbo (bijouterie) ryitwa : ‘’La planète’’ kandi amabwiriza yaravugaga ko irindi duka ryitwa ‘’ Touba’’ ari ryo rigomba kugenzurwa.
Uwunganira Mudatinya yatangaje ko biteguye kurega uwo mupolisi agira ati: ‘’ Birababaje cyane. Kuko Umupolisi yafunze iduka La planète yandika ko ari ryo rigomba kugenzurwa. Kandi itegeko rivuga ko nta wundi muntu ushobora gukora impinduka nk’izo atari urukiko. Aha umupolisi ntiyujuje inshingano ze. Ndetse ni amakosa akomeye agomba gukurikiranwa mu bucamanza.’’
Bamwe mu bakurikiranye uru urubanza batangaje ko basanga Meenal yaragize uburangare bukomeye bwo gusiga ibintu by’agaciro kangana kuriya iwe mu nzu, bavuga ko yagakwiye kuba yarasize abitse amafaranga muri Banki mbere yo kujya muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO