Mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina ryo kuri Caritas ahabangikanye na parikingi ya banki ya KCB, ni ho twasanze Mukawera Eva arira ibiryo ku gikarito ari kumwe n’abandi basore bagera kuri batanu.
Ibiryo baryaga byari imvange y’ibiryo bitandukanye utabasha gutandukanya neza ariko byiganjemo umuceri.
Mukawera wavuze ko afite imyaka makumyabiri n’ibiri akagira n’umwana w’umuhungu ufite umwaka umwe n’amezi, yatubwiye ko uwo babyaranye afunze, ubu akavuga ko nta buryo bundi akibona bwo guhahira umwana we ndetse na we ubwe.
Avuga ko atagishoboye kwishyura icumbi rye, ubu akaba acumbitse ku mugore mugenzi we ucuruza imbuto n’ubwo avuga ko na we ntacyo yinjiza kigaragara.
Mukawera yadusobanuriye ko kuva mu kwezi kwa Nzeri 2011 yibera mu buzima bwo gusabiriza, kuko ngo ibigori yacuruzaga babimutesheje. Ati “ibiryo mwasanze turya ku bikarito n’ibyo umuhungu umwe mu bo twasangiraga atoragura biba byasigaye mu maresitora akavangira mu ikarito akazana hano ku gasima tukabigura tukarya nyine n’uko tubayeho!”
N’ubwo Mukawera yari kumwe n’abandi, bo ntitwabashije kuganira na bo umwe umwe kuko bavugiraga rimwe amagambo atandukanye.
Bamwe bati “Twe aka ni akavumo k’ubuzima bwacu twarakamenyereye nta bundi buzima twajyamo,” abandi bakagaragaza imvugo zumvikanisha ko nta cyizere cy’ubuzima bafite ahubwo bahisemo kwiberaho gutya kuko nta hitamo bafite!
Umwe muri bo ati “Ibigo ngororamuco byose narabizengurutse ariko birutwa n’aha! Uzi ko aho kugira ngo ujye Iwawa wajya muri gereza! Iwawa bagufata unywa isukari ugakubitwa.”
Amateka maremare bafite aha twabasanze ngo ni yo atuma nta wapfa kubavogera kuko bafite uburambe. Ku bwabo ngo bumva nta buvugizi bashaka, kuko ngo byiganjemo itekamitwe cyane. Bemeza ko hari benshi bakijijwe n’amafoto yabo ngo bagiye kubashakira ubufasha n’ubuvugizi, bati “Ntawe tuzongera guha amakuru ahubwo n’uwo mudamu turaza kumukosora ntaramenyera iby’umuhanda, twe twarabamenye.”



















TANGA IGITEKEREZO