Mu ijoro ryo kuwa 27 Mata 2012, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyanza umugabo witwa Nyandwi Félicien wigeze gufungirwa icyaha cyo gukora jenoside n’undi muntu utaramenyekana, bateze umugabo witwa Bineza Alfonse w’imyaka 52 yitahiye baramukubita bamugira intere.
Nk’uko bamwe mu baturanyi ba Bineza babitangarije IGIHE, uyu Félicien yitabaje Bineza Alfonse ngo azamufashe kubeshya Urukiko mu rubanza yaburanaga na Jean Paul Nsanzabandi igihe cyo kuburana kigeze Bineza Alfonse amaze kurahirira imbere y’Urukiko yavuze ibinyuranye n’ibyo Félicien yari amutezeho bituma atsindwa mu rubanza yaburanaga Jean Paul Nsanzabandi, guhera icyo gihe Nyandwi Felicien yatangiye kuzajya avuga ko azica Bineza Alfonse ahantu hose aciye.
Nyandwi Félicien umugambi we n’ubwo atawugezeho neza, yashatse guhitana Bineza Alfonse ubwo yamutegaga atashye akamukubita kubwa mahirwe Bineza Alfonse yaje gutabarwa n’abaturanyi baje kumujyana ku bitaro bya Nyanza nabyo bikaza kumwohereza ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Kuri ubu Bineza Alfonse yabazwe impyiko mu gihe Nyandwi Félicien akidegembya mu mujyi wa Nyanza.
Ubwo twamenyaga iby’ihoheterwa rya Bineza Alfonse twabajije Polisi mu Karere ka Nyanza ariko yari inkuru nshya kuri bo, uhagarariye Polisi mu karere ka Nyanza CIP Charles Kwizera yavuze ko aribwo bakibimenya gusa bakaba bagiye kubikurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO