Abana b’abakobwa bagera ku ijana na batandatu barihirwa na “Imbuto Foundation” bari mu mahugurwa y’icyumweru kimwe arimo kubera muri Koleji ya Mutagatifu Andereya, kuri uyu wa Mbere bajyanwe gusura banihugurira mu Isomero Rikuru ry’Igihugu riherereye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru.
Umuyobozi ushinzwe gukurikiranira hafi aba bana, Batamuriza Mireille, yatangarije IGIHE ko batangiranye n’abana bo muri icyo kiciro bagera ku 120, ko ariko ubu hasigaye 106.
Muri aya mahugurwa hibandwa ku masomo y’ubumenyi bigira mu ishuri, ururimi rw’Icyongereza runakunze kubagora cyan,e kuko hari bamwe baba baravuye mu ishuri hakirimo kwiga mu Gifaransa. Bahugurwa kandi ku bijyanye n’imibanire n’abandi.
Ngo ibi byose rero babyigishwa kugira ngo barusheho kwigarurira icyizere, no kumva ko bashoboye.
Bamwe mu bari muri aya mahugurwa, bagaragaza uburyo bishimiye iki gikorwa, bashimira cyane Imbuto Foundation yabakuye mu bwigunge ndetse banavuga ko bishimiye cyane urwo rugendo shuri, bahamya ko rugiye kubabera isomo bikabashishikariza kugira umuco wo gusoma.
Umwe mubo twaganiriye witwa Mutuyimana Betty, w’imyaka 22 wiga Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire mu mwaka wa kane muri Koleji ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, atanga ubuhamya bw’uko yahuye na Imbuto.
Yagize ati “Batanze itangazo ku murenge, numva nanjye ndashaka gusubira mu ishuri, kuko nari nararivuyemo mu mwaka wa 2005 ngeze muwa kabiri hanyuma nza kurisubiramo mu mwaka wa 2010 ari nabwo Imbuto yatangiye kundihira”
Ubusanzwe Imbuto Foundation irihira abana basaga 1,000 batishoboye, ariko abo ijana na batandatu bari mu mahugurwa, ni abagiye bacikiriza amashuri kubera ibibazo bigiye bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO