Mu gihe ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza hari Abanyarwanda bahitamo kwishimishana n’imiryango yabo cyangwa abakunzi babo bajya kubyina bishimira impera z’umwaka n’intangiriro z’undi, hari n’abahitamo kujyana imiryango yabo mu nsengero kugira ngo bashime Imana.
By’umwihariko no mu gitaramo cya Orchestre Impala cyaberaga mu kigo cyitiriwe mutagatifu Paul, ubwo sa sita z’ijoro zageraga hatangiye umwaka mushya Abapadiri babiri bo kuri Kiliziya yitiriwe umuryango mutagatifu bari muri iki gitaramo basengeye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ku ya 31 Ukuboza 2012, twageze mu nsengero zitandukanye tubakusanyiriza amafoto agaragaza uko byari bimeze muri zimwe mu nsengero zo mu mujyi wa Kigali.
Photo/V. Kamanzi



















TANGA IGITEKEREZO