Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavoma amazi y’ibishanga na ruhurura mu rwego rwo kurengera amafaranga yo kugura amazi akwirakwizwa na EWSA.
Abaturage bo mu midugudu ya Nyenyeri mu Murenge wa Gitega na Buhoro mu Murenge wa Kimisagara nibo biganje mu bavoma ku ruhombo ruvana amazi mu rukuta rwa ruhurura abandi mu gihe baba bafurira muri ruhurura rwagati.
Ndagijimana Faustin ni umuturage wo mu Mudugudu w’Amahoro mu murenge wa Kimisagara, avuga ko bakoresha ayo mazi mu gufura, guteka no kunywa. Yongeyeho ko ayo mazi ari mabi ariko ngo kubera ko ari ubuntu niyo ahitamo.
Kamariza Diane utuye mu mudugudu wa Nyenyeri Umurenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge, aganira n’IGIHE ubwo yavomaga amazi yo mu ruhombo ruvana amazi mu rukuta rwa ruhurura yemeza ko ayo mazi bayakoresha imirimo yose yo murugo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu n’iterambere Kagisha Felicien, avuga ko gukoresha amazi y’ibishanga na za ruhurura ubuyobozi butabyemera ariko yemera ko hari abaturage baca mu rihumye ubuyobozi maze bakavoma ayo mazi rwihishwa.
Yongera ho ko Akarere gafite abajyanama b’ubuzima mu midugudu bashinzwe guhugura abaturage kubungabunga amagara yabo kandi ko abaturage bagomba kumva ko agaciro k’ubuzima bwabo karuta amafaranga.
Ahandi hagaragara abaturage bakoresha amazi atemba ni mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari Kagina mu Karere ka Kicukiro aho bavoma amazi atemba aturuka mu ishuri rya APADE .
Tumukunde Angelique ni umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ayo mazi ari meza kuko ari isoko ariko agashimangira ko mu gihe ataratunganwa atemewe gukoreshwa. Yongeyeho ko bafite umushinga wo kuhubaka ivomo bitarenze Nzeri 2012.
Tumukunde yemeza ko Kicukiro imaze gukwirakwiza amazi meza mu Midugudu yose y’ako Karere.
Umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, abaturage bavoma isoko iri mu kabande ariko Umuyoboyi wungirije ushinzwe imari n’Ubukungu n’iterambere w’Akarere ka Gasabo Munara Jean Claude, avuga ko bari mu gikorwa cyo gupima ubuziranenge bw’ayo mazi ngo bemeze niba koko yakomeza gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO