Amasosiyete atwara abagenzi mu gihugu arasabwa kubahiriza igihe kugirango gahunda yo gutwara abana bajya mu biruhuko igende neza.
Mu nama yabahuje na Minisiteri y’uburezi, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’ibindi bigo birebwa n’imitwarire y’abana bava ku mashuri kuri uyu wa gatatu, abatwara abagenzi bagaragarijwe ko bagomba kwisubiraho bakubahiriza gahunda uko bikwiye kuko byagaragaye ko hari abatubahiriza igihe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yatangaje ko kubahiriza igihe ari kimwe mu byatuma gahunda yo gucyura abanyeshuri ikorwa neza.
Yongeyeho ko abatwara imodoka bagomba kugira imyitwarire myiza igihe batwaye abanyeshuri, ndetse n’abandi bantu muri rusange. Yagize ati “ hari amasosiyete afata amafaranga y’abanyeshuri hanyuma ntaze kubatwara; abo na bo bagomba kwisubiraho.”
Dr Harebamungu yakomeje agira ati “si ba nyir’amasosiyete gusa bagomba kubahiriza gahunda, ahubwo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kudahindura amatariki abana baba bazatahiraho kuko hari abahindura amatariki bitwaje amadini. Bagomba kandi gukatishiriza abanyeshuri babo amatike hakiri kare.”
Nziza Husein, umwe mu bari bahagarariye amasosiyete atwara abagenzi, yagize ati “ikibazo dukunze guhura na cyo ni igihe abayobozi b’ibigo by’amashuri duhana gahunda hanyuma ugasanga bahinduye itariki bityo abana ntibatahire igihe.”
Chief Spt Vincent Sano, umuyobozi wa polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yasabye abatwara abagenzi kutiyongerera igiciro cya tike, bakanirinda umuvuduko ukabije kandi bagakoresha imodoka zujuje ibyangombwa.
Biteganyijwe ko abanyeshuri bazatangira gutaha guhera ku itariki ya munani Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO