00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri batawe muri yombi

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 30 April 2012 saa 10:01
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mata nibwo abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze rugikubita aho ibi byari biri kubera mu Murenge wa Nyamirambo haruguru gato ya Hotel Baobab yasanze imodoka za polisi zigera kuri enye arizo zari muri icyo gikorwa, ndetse nyuma gato ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abo bayoboke bashyizwe mu modoka bahita bajyanwa kuri (…)

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mata nibwo abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze rugikubita aho ibi byari biri kubera mu Murenge wa Nyamirambo haruguru gato ya Hotel Baobab yasanze imodoka za polisi zigera kuri enye arizo zari muri icyo gikorwa, ndetse nyuma gato ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abo bayoboke bashyizwe mu modoka bahita bajyanwa kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo.

Mu gushaka kumenya uko byagenze twahise tubaza bamwe mu bari aho ariko nta wabashije kugira icyo adutangariza. Twahise tujya aho abo bayoboke bafatiwe mu rugo kwa Nyina ubyara Bernard Ntaganda dusanga ari mu rugo ariko tuvugana n’umwe mu baturanyi be wari uri ku irembo ariko yanga ko dutangaza amazina ye.

Yagize ati:” Aba bari bari mu nzu mu gihe mukecuru we ndetse natwe twari turi hanze maze duhita tubona polisi zirinjiye zijya mu nzu, zisanga abarimo nuko zibaka ibyo bari bafite byose birimo impapuro bari bafite ariko ntabwo nzi ibyari byanditseho; nuko bahita babajyana.”

Aba bayoboke nyamara bo bavuga ko ngo bari bagiye gusura no kuyagira Nyina wa Bernard Ntaganda wari Perezida w’Ishyaka ryabo, nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo ndakuka ko Ntaganda agomba gufungwa bidasubirwaho imyaka ine ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana, igihano n’ubundi yari yarafatiwe n’Urukiko Rukuru.

Abatawe muri yombi ni bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka ku ruhande rwa Ntaganda, dore ko hari urundi ruhande ruyobowe na Mukabunani Christine.

Abafashwe ni Mukarurema Marie Chantal, Mpakaniye Denys, Niyitegeka Protais Umunyamabanga uhoraho, Shadia, Sinyigenga Beatrice Visi Perezida wa kabiri, Ngirente James ushinzwe ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali, Ndamira Jean Claude uyobora PS Imberakuri-uruhande rwa Ntaganda mu Mujyi wa Kigali na Twahirwa Jean de la Croix n’undi umwe tutabashije kumenya izina rye.

Polisi y’Igihugu iratangaza ko abo abagabo batandatu n’abakobwa batatu biyita abayoboke b’ishyaka PS Imberakuri-ishami rya Ntaganda Bernard bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo guhera ejo ku mugoroba nyuma y’aho bafatiwe mu nama mu rugo rwa Me Ntaganda rutuwemo n’umubyeyi we.

Nk’uko ngo Nyina wa Ntaganda (Umukecuru w’imyaka 92) yabitangarije Polisi, abo basore n’inkumi nyuma y’ibyumweru bibiri bari baje guteranira iwe ngo abasaba kutazagaruka ariko ejo baranga baraza bitwaje ko baje kumusura no kumwihanganisha nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rushimangiye igifungo cy’imyaka ine Ntaganda yakatiwe.

Umuvugizi wa Polisi, Supt Theos Badege, yatangarije IGIHE ko abapolisi bageze kwa Ntaganda bagasangayo abo bantu ndetse babafatana n’inyandiko zikubiyemo imvugo ikangurira Abaturarwanda kwigomeka ku butegetsi.

Supt Theos Badege yasobanuye ko ibyo bikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo kuvogera urugo, no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugomesha abaturage bibangisha ubutegetsi.

Polisi y’Igihugu iraboneraho umwanya wo kwibutsa abaturage bose ko ihame rwo kubahiriza amategeko rigomba gushimangirwa cyane cyane ko rirengera inyungu z’abaturage muri rusange n’uburenganzira bwa buri muntu.

Polisi kandi iributsa abantu ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ifite n’insanganyamatsiko yo kwigira ku mateka twubaka ejo hazaza, atari bwo abantu cyane cyane biganjemo urubyiruko bakwishora mu bikorwa n’inyandiko z’ivangura n’amacakubiri.

Iperereza rirakomeje hegeranywa ibimenyetso, harebwa n’uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa ndetse n’intego yabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages