00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abiyoberanya bagacucura amahoteli

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 11 December 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bushinzwe umutekano muri Hoteli Lemigo buratangaza ko, bwashyizeho ingamba zo gukaza umutekano, ni nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko hari ubujura bukorerwa muri parking z’iyi hoteli, aho bibaga ibiri mu mamodoka, ndetse ngo hari bamwe batawe muri yombi mu gihe cya shize biyoberanyije bakihindura abakiriya.
Kayihura Eric umwe mu bahibiwe igikapu kirimo mudasobwa igendanwa n’ibyangombwa hari ku itariki ya 26 Ugushyingo 2012, yavuze ko yibwe n’abantu atabashije kumenya baje (…)

Ubuyobozi bushinzwe umutekano muri Hoteli Lemigo buratangaza ko, bwashyizeho ingamba zo gukaza umutekano, ni nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko hari ubujura bukorerwa muri parking z’iyi hoteli, aho bibaga ibiri mu mamodoka, ndetse ngo hari bamwe batawe muri yombi mu gihe cya shize biyoberanyije bakihindura abakiriya.

Kayihura Eric umwe mu bahibiwe igikapu kirimo mudasobwa igendanwa n’ibyangombwa hari ku itariki ya 26 Ugushyingo 2012, yavuze ko yibwe n’abantu atabashije kumenya baje bagafungura imodoka, bagakuramo iyi mudasobwa, n’ibyo byari kumwe nyamara ngo abashinzwe umutekano baje gutsemba ko batabonye uwibye.

Gusa birinze kwemeza cyangwa ngo bahakane koko ko uku kwibwa kwabayeho, maze bamubwira ko ibyibiwe muri parking bitarihwa n’ubuyobozi bwa Hoteli. Si uyu gusa uvuga ko yibiwe muri iyi Pariking, dore ko n’undi utarashatse ko dutangaza izina rye, nawe uvuga ko yibiwe muri iyi Hoteli nyamara bikaza kurangira uwibye acakiwe.

Hamaze kuvugwa ikibazo cy’abiba ibiba biri mu mamodoka mu ma parking twegereye Songa David Umuyobozi Mukuru ukuriye gucunga umutekano muri iyi Hoteli maze atubwira ko iki kibazo cyigeze kuvugwa ariko ku buryo budakabije.

Nyuma yo kubimenya ariko ngo ntibatereye agati mu ryinyo, kuko bahise bashyiraho ingamba zo gukaza umutekano ndetse no gukangurira abagenda muri iyi Hoteli kujya bamenyesha ibintu basize mu mamodoka, kugirango birindwe by’umwihariko, kuko hari abaza kwiba biyoberanyije bihinduye ba nyir’amamodoka.

Ikindi Songa avuga ni uko mu kwezi kwa Kamena hari uwatawe muri yombi yaje kwiba muri iyi Hoteli, bikaba kandi byaranagaragaye ko uyu wafashwe yari yaranayogoje andi mahoteli atandukanye yo muri Kigali, koko ngo amaze gufatwa kenshi.

Uyu wafashwe uzwi ku izina rya Safari , ngo yari yaje yiyoberanyije akurikirana inama mpuzamahanga yari yahabereye mu gihe cy’iminsi ibiri ku itariki ya 18 na 18 Kamena 2012, ariko ku munsi wa kabiri acucura abari baje muri iyo nama, ariko kubera amafoto yari yafashwe ku bufatanye bwa Hoteli na Polisi atabwa muri yombi, ariko nyuma yaho ararekurwa.

Hari andi makuru ariko avuga ko nyuma yo kurekurwa yanibye mu zindi hoteli, kuburyo kuri ngo irengero rye ritaramenyekana.

N’ubwo Songa avuga ko ikibazo cy’ubujura kigeze kugaragara mu buryo budakabije, avuga ko banashyizeho ingamba zo kurinda umutekano zirimo gukangurira abarinzi kuba maso, no guhana hana amakuru mu mahoteli kuko ngo abiba usanga ari bamwe.

Ubuyobozi bushinzwe umutekano muri Hoteli Lemigo buvuga ko iki kibazo cyo kwiba kidateye inkeke n’ubwo bitatuma birara, ngo ni nayo mpamvu kandi bongereye umubare w’abashinzwe umutekano bagashyira n’ahantu hatandukanye ibyuma bifata amashusho mu rwego rwo kurinda umutekano, muri iyi Hoteli iri mu zakira abantu benshi kandi batandukanye muri Kigali.

Safari wigeze gufatwa yaje mu nama atatumiwemo
Icyi cyapa kikuburira ko niwiba ntacyo uzabaza hoteli

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt. Gatare Robert aganira na IGIHE kuri iki kibazo, yahamije ko ubujura nk’ubu buhari aho abantu biyoberanya bagamije kwiba, cyane cyane bakaba bakunze kwiba mu manaba yajemo abanyamahanga.

Yagize ati “Hari abantu bajya biyoberanya bakitabira amanama bakajya, bakabacunga bagiye nko mu kiruhuko bakiba za mudasobwa zigendanwa cyangwa se ibindi bintu. Abantu ahubwo bakwiye kugira amakenga bakajya bamenya abo bari kumwe mu manama.

Hoteli Lemino ibarirwa mu cyiciro cy’inyenyeri enye yo na Lake Kivu Serena, Mille Collines, na The Manor Hotel. Iherereye Murenge wa Kimihurura Akarere ka Gasabo, kuri ubu irimo no kwagura ibikorwa byayo nyuma y’aho bigaragariye ko iganwa na benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .