Bane bacungaga umutekano kuri Hotel Top Tower barakekwaho kugira uruhare mu bujura bwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda tariki ya 8 Ugushyingo 2012.
Polisi itangaza ko ayo mafaranga yibwe mu bubiko bwa Hoteli, akibwa n’umujura wanyuze mu idirishya. Ayo mafaranga yibwe yari yasizwe n’umucungamari wa Hoteli umunsi umwe mbere y’uko yibwa.
Abafashwe bakekwaho ubujura, ni Feston Akimana, Jean Paul Nkundimana, Benjamin Mugisha, Venuste Batitangira bari baraye izamu iryo joro, bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera.
Polisi itangaza ko igikora iperereza ngo irebe ko ayo mafaranga yibwe yagaruka, inashakisha niba nta n’undi mukozi wo muri iyo Hoteli waba yaragize uruhare mu iyibwa ry’izo miliyoni.



















TANGA IGITEKEREZO