Umunyarwanda witwa Banguwiha Vedaste yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umushinjacyaya Siboyintore Jean Bosco ukuriye ishami rishinzwe amadosiye y’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakiri mu mahanga, avuga ko Banguwiha yafatiwe i Katanga muri Congo na Interpol ishami ryo mu Bufaransa biturutse ku rupapuro rumuta muri yombi rwatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Siboyintore yatangarije Radio Rwanda ko urwandiko ruta muri yombi Banguwiha rwari rwoherejwe mu Bubiligi kuko ari ho yabaga. Yaje rero gufatirwa i Katanga ajyanywa i Kinshansa , ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwahise busaba ubuyobozi bwa Kongo kumwohereza mu Rwanda hashingiwe ku masezerano igihugu cy’u Rwanda cyagiranye n’icyahoze cyitwa Zaire n’u Burundi mu mwaka w’ 1975, avuga ku guhererekanya abagizi ba nabi n’abanyabyaha.
Siboyintore avuga ko buri gihugu gifite inshingano zo kuburanisha ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, haba imbere mu gihugu yafatiwemo cyangwa se akoherezwa mu gihugu cyamusabye, ati "icyangombwa ni uko ku byaha nk’icya Jenoside gikomeye ugikekwaho aburanishwa hakabaho ubutabera.”
Siboyintore yongeye ko afite icyizere ko Congo izashyikiriza u Rwanda Banguwiha, ati “Kongo itabikoze byaba ari ikibazo gikomeye kuko iki ni icyaha cya Jenoside aho ugikekwaho atagomba kugirwa ingwate n’ibindi bibazo byose byaba bihari.”
Banguwiha Vedaste yari umucuruzi muri perefegitura ya Cyangungu. Arakekwaho gucura umugambi wa Jenoside, gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside . Umushinjacyaha Siboyintore avuga ko by’umwihariko Banguwiha yari ashinzwe kugura intwaro no kuzitanga mu nterahamwe harimo n’ibitenge by’interahamwe, akaba kandi anashinjwa kujya mu nama zateguraga ubwicanyi muri hotel des chutes n’indi hotel yitwa Ituze.



















TANGA IGITEKEREZO