Tito Barahira Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku wa kane tariki ya 4 Mata yagejwe imbere y’urukiko rw’i Paris ngo abazwe uruhare rwe ku cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu yakoreye mu Rwanda. Ibazwa rye rirakomeza kuri uyu wa Gatanu.
Barahira wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Kabarondo, Perefegitura ya Kibungo, ubu akaba ari mu ntara y’Iburasirazuba yafatiwe i Toulouse kuwa gatatu tariki ya 3 Mata, nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa.
Ifatwa rye ryakomotse ku mpapuro mpuzamahanga zimufatisha aregwa n’urukiko rw’i Paris, ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yigeze kandi gufatwa muri Werurwe 2011, bikomotse na none ku mpapuro mpuzamahanga zatanzwe na Leta y’u Rwanda mu 2009 ariko aza kurekurwa.
Ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Bufaransa rishinja Barahira Tito kugira uruhare rukomeye mu itegura n’ishyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.



















TANGA IGITEKEREZO