Nyuma yo kureka ibikorwa byo konona ishyamba rya Nyungwe bakihangira imirimo, ubu abatuye mu nkengero za Nyungwe bakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo na Buji zitwa”Ubuzima Candles”.
Izi buji zikoze ku buryo butandukanye, zikagaraga mu mashusho atandukanye harimo ay’ingagi, udukeri, udupusi ndetse n’utundi tunyamanswa dutandukanye tuba mu ishyamba rya Nyungwe.
Aganira na IGIHE, Norbert Karegire uhagarariye Ishami rishinzwe imikoranire ya Pariki ya Nyungwe n’abaturage yavuze ko izo buji kuzita “ubuzima Candles” byatewe n’uko zitangiza ubuzima kandi n’impumuro yazo ikaba itandukanye n’iy’izindi.
Avuga ko iyi mpumuro yirukana udusimba dutandukanye nk’imibu mu nzu.
Aba baturage bari basanzwe bakora ibikorwa bibangamira Pariki, birimo nko gushimuta zimwe mu nyamaswa zayo, gukorera ubuvumvu muri pariki byashoboraga guteza impanuka cyane cyane izishingiye ku nkongi y’umuriro.
Ubu bakorera ubuvumvu hanze ya pariki, ndetse n’izi buji bakazikora mu bituruka ku mizinga bafite.



















TANGA IGITEKEREZO