00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Belaynesh Zevadia agiye guhagararira igihugu cya Isiraheli mu Rwanda

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 13 March 2012 saa 09:06
Yasuwe :

Madamu Belaynesh Zevadia w’imyaka 44 y’amavuko niwe wagizwe Ambasaderi mushya w’igihugu cya Isiraheli mu Rwanda aho azaba afite icyicaro mu gihugu cya Etiyopiya.
Ku itariki 11 Werurwe 2012 nibwo inama y’abaminisitiri mu gihugu cya Isiraheli yeteranye yemeza ko Belaynesh Zevadia wavukiye mu gihugu cya Etiyopiya agirwa ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.
Urubuga rwa Minisiteri y’Intebe ya Isiraheli dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu mugore ufite ubwengehugu bwa Isiraheli n’ubwa Etiyopiya (…)

Madamu Belaynesh Zevadia w’imyaka 44 y’amavuko niwe wagizwe Ambasaderi mushya w’igihugu cya Isiraheli mu Rwanda aho azaba afite icyicaro mu gihugu cya Etiyopiya.

Ku itariki 11 Werurwe 2012 nibwo inama y’abaminisitiri mu gihugu cya Isiraheli yeteranye yemeza ko Belaynesh Zevadia wavukiye mu gihugu cya Etiyopiya agirwa ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.

Urubuga rwa Minisiteri y’Intebe ya Isiraheli dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu mugore ufite ubwengehugu bwa Isiraheli n’ubwa Etiyopiya agiye guhagararira iki gihugu mu bihugu bitandukanye birimo Etiyopiya, u Burundi n’u Rwanda .

Zevadia yavukiye ahitwa Ambova mu ntara ya Gondar mu gihugu cya Etiyopiya, ajya mu gihugu cya Isiraheli afite imyaka 16, aho yaje kwiga muri kaminuza ya Hebrew mu Mujyi wa Yerusalemu ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibanire mpuzamahanga, n’icyiciro cya gatatu mu bumenyamuntu no mu bumenyi ku mugabane wa Afurika.

Uyu mudipolomate ubifitemo impano yinjiye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Isiraheli mu mwaka w’1993.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages