Ntirenganya ukomoka mu karere ka Muhanga urwariye mu bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, nyuma y’inkuru yaciye kuri igihe.com igaragaza ikibazo cye yahise abagwa amaguru yombi.
Ntirenganya yageze muri ibi bitaro bya ku ya 21 Ukuboza 2012, atinda kubagwa bitewe n’imiti yari itaraboneka no kuba atagira ubwishingizi na bumwe bwo kwivuza nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bubivuga.
Ku ya gatatu Mutarama 2013, ibitaro bya Kibagabaga byatangiye kumubaga ku mvune n’ibiseba yari arwaye.
Icyakora ubuyobozi bw’ibi bitaro ntibwemera ko uyu murwayi yarangaranywe. Dr. Muvunyi J. Baptiste uhagarariye abaganga babyo, ati “Uyu murwayi hari imiti yagombaga kugurirwa n’umuryango we kugira ngo abagwe ariko ntibabashije kuyimugurira.”
Yongeyeho ati “Byafashwe nabi ko yarangaranywe n’ibitaro kandi atari ko biri kuko biri mu nshingano zacu zo kwita ku murwayi n’iyo yaba adafite ubwishingizi runaka.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Uzziel Ndagijimana wanasuye Ntirenganya aho arwariye, yavuze ko bigaragaye ko hari umuganga wakwanga kuvura umurwayi bitewe no kutagira mitiweri uwo muganga yabihanirwa n’amategeko.
Yongeyeho icyakora ko abaturage bakwiye gukora ibishoboka byose bakagira ubwishingizi bwo kwivuza, kuko bibafasha mu kwivuza igihe batunguwe no gukenera serivisi z’ubuvuzi.
Ntirenganya yari amaze iminsi 12 ari mu bitaro bya Kibagabaga yaragonzwe n’imodoka ubwo yari mu karere ka Gasabo, akavunika amaguru yombi.
Kanda hano ubone inkuru bifitanye isano



















TANGA IGITEKEREZO