00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benimana Aloysie w’umukanishi afite inzozi zo kurenga iyi ntera

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 2 November 2012 saa 05:28
Yasuwe :

Benimana Aloysie, ni umwe mu bagore babashije gutsinda amateka y’uko umugore hari imirimo atashobora, akaba abeshwaho no gukanika moto, umurimo ahanini umenyerewe nk’uw’abagabo mu gihugu cyacu.
Umuco nyarwanda wakunze gusa n’uheza abagore mu bikorwa by’iterambere, aho wasangaga bakunze kubaho ntacyo binjiza, bagategereza gutungwa n’abagabo.
N’ubwo imyumvire yagiye ihinduka, ntihabura ibisigisigi by’umuco bikomeza guheza abagore, bakumva ko hari ibyo batakora.
N’ubwo yabikoraga bamwe mu (…)

N’ubwo yabikoraga bamwe mu bagore bamuca intege, yemeza ko nta wundi murimo yakoze wamugejeje ku byiza nk’ibyo gukanika moto byamugejejeho kandi ananenga abagore batinya gukora umurimo runaka bavuga ko ari uw’abagabo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE kuri sitasiyo ya Lisansi iri ahitwa muri Rugende mu karere ka Gasabo. Yagize ati “maze imyaka irindwi nkora uyu mwuga, nta mvune mbonamo kandi ayo byinjiza nta ho bihuriye na kera ngikora ubuhinzi, kuko nabashije kugera ku nzu ya miliyoni ebyiri ntuyemo; jye mbona nta murimo abagabo bakora umugore atashobora, apfa kuba afite ubushake gusa.”

Benimana ni umugore w’imyaka 30 y’amavuko. Arubatse akaba afite umugabo ari na we wamwigishije uyu mwuga wo gukanika. Afite abana batatu kandi yemeza ko azawukora igihe cyose kugeza abaye umushoferi w’imodoka.

Yavukiye mu karere ka Rulindo ahitwa i Rutongo ari na ho babaga mbere y’uko bimukira mu mujyi. Nyuma yo kugera mu mujyi yasigaraga mu rugo akabura icyo akora, umugabo yiyemeza kumwigisha aka kazi. Yatangiye gukanika mu 2005, akemeza ko muri uyu mwuga ari ho havuye amafaranga yatumye biyubakira inzu batuyemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages