00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikabyo Original mu mashuri abanza

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 1 February 2013 saa 11:12
Yasuwe :

Nzayisenga Callixte w’imyaka 34 uzwi ku kabyiniriro ka Bikabyo Original ukunda kumvikana ahamagara mu biganiro ku maradiyo akorera mu Rwanda, aratangaza ko ateganya kujya kwiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu mwaka wa 2014.
Bikabyo Original utuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, mu kiganiro aherutse guha IGIHE yavuze ko yifuza kujya mu ishuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu mwaka utaha wa 2014, kuko ngo yabonye ko kwiga ari ingirakamaro cyane.
Avuga ko (…)

Avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga bitewe n’ubuzima yagiye acamo butamubereye bwiza uko yabyifuzaga.

Tumubajije impamvu azasimbuka imyaka ibiri, Bikabyo yashubije ko ari uko yize gusoma no kwandika kandi akabiherwa seritifika. Avuga ko afite umuhate n’ubushake byo kwiga kandi ngo nti bimuteye ikimwaro ngo kuko kwiga bitarangira. Ati “Nkora ibikorwa binsaba ko mba ndi umuntu ujijutse wabashije kugera mu ishuri.”

Bikabyo Original

Tumubajije niba atazaterwa isoni no kwigana n’abana, Bikabyo yashubije ko kwigana n’abana nta kibazo bimuteye.

Mu buzima busanzwe Bikabyo arafotora, akanakora kuri radiyo Isangano ikorera mu Karere ka Karongi mu biganiro “Igitondo gitangaje na tubanenge.”

Bikabyo yamenyekanye cyane bitewe no guhamagara kuri Radio Rwanda atanga ibitekerezo mu biganiro mbwirwaruhame, agakunda no kohereza ubutumwa bugufi mu gihe cy’amakuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages