Ku munsi mpuzamahanga w’abagore uba buri ya munani Werurwe, Nzayisenga Callixte uzwi ku kabyiniriro ka Bikabyo Original wamenyekanye mu guhamagara no kwandikira ubutumwa bugufi ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda; yageneye inkwavu abagore 25 b’inkeragutabara bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.
Bikabyo atangaza ko ibi yabikoze mu rwego rwo guteza imbere umugore, kwiha agaciro no kwigira. Avuga kandi ko yahisemo kujya akora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage, birimo kubaha amatungo magufi no kubishyurira umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi.
Mukanshimiyimana Jane utuye mu Murenge wa Rubengera, ni umwe wahawe inkwavu. Avuga ko iki gikorwa acyishimira cyane, by’umwihariko kuko ngo asanzwe akunda Bikabyo Original kubera ibikorwa byiza akora birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Kuva mu mwaka ushize wa 2012 Bikabyo amaze koroza abaturage inkwavu 412 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 824.000, naho abo amaze kwishyurira mu bwisungane mu buzima ni 36 buri wese akaba yaramutangiye ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO