00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Clinton azasura ibitaro bya Butaro

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 16 July 2012 saa 10:48
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012.
Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu Ntara y’Amajyaruguru
Ibitaro bya Butaro, byubatswe ku nkunga ya Clinton Foundation, ifatanije na Leta y’u Rwanda, ndetse n’ Umuryango wa Partners in Health.
Ibi (…)

Ibi bitaro nibyo bigiye kuba ibya mbere mu Rwanda bizaba bishinzwe kurwanya kanseri, kandi ni byo bizaba ari ibya mbere nk’ibi bizaba byubatswe mu cyaro,ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ibitaro bya Butaro ni kimwe mu bikorwa Minisiteri y’Ubuzima yihaye mu myaka 5 yo kurwanya kanseri. Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko nibura abantu 2,476 barwaye Kanseri mu Rwanda, muri bo abana ni 312 bari munsi y’imyaka 18.

Umuryango Partners in Health washinzwe n’Umunyamerika w’umugiraneza kandi akaba n’umuganga ariwe Paul Farmer.

Yagize ati: “Mu myaka mike ishize, byari ikibazo gikomeye kwita ku barwayi babana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika. Abantu bavuga ko byari bihenze kandi bigoye, ariko kugeza ubu hafi miliyoni 7 bafata imiti igabanya ubukana mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”. Paul Farmer yongera ho ati: “Abarwayi ba Kanseri nabo tugiye kubitaho”.

Nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)ribitangaza, nibura abantu bangana na miliyoni 16 bazarwara cancer mu mwaka wa 2020 ku Isi yose. Muri abo 70% bazaturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda.

Muri ibi bitaro rero hazabamo gufasha umuntu wese wahura n’ikibazo cya kanseri, agafashwa mu kuvurwa, kubagwa, kwitabwaho n’ibindi.

Muri ibi bitaro hazajya hanatangirwa amahugurwa mpuzamahanga ku burwayi bwa Kanseri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages