Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho yahise ajya gufungura Ikigo gishinzwe kurwanya kanseri (Butaro Centre Of Excellence) ku bitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Clinton kandi yifatanyije n’abandi batumirwa mu muhango wo gutaha Ibitaro bya Butaro, byubatswe ku nkunga ya Clinton Foundation, ifatanije na Leta y’u Rwanda, ndetse n’ Umuryango wa Partners in Health.
Ibi bitaro nibyo bigiye kuba ibya mbere mu Rwanda bizaba bishinzwe kurwanya kanseri, kandi ni byo bizaba ari ibya mbere nk’ibi bizaba byubatswe mu cyaro,ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu muhango wo gutaha ibitaro Mimisitiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yavuze ko ibi bitaro bizafasha muri gahunda z’ubuzima.
Evelyne Kamagaju yatanze ubuhamya bw’uko yakize kanseri y’ibere.
Siwe wenyine washyimye ibikorwa byo kuvura Kanseri, Rubanda yavuze ko yarwaye kanseri yo mumara agakurikiranywa mu bitaro bya Rwinkwavu kui rubu akaba akurikiranya kubitaro bya Butaro.
Yagize ati:"Umuryango wari warankuyeho amaboko, ariko ubu ndakomeye ndahumeka".
Tuyishime Francine we yari arwaye kanseri ku itama yatangiye ari agaheri irakura igeza naho izamo udusimba harananuka. Kuri ubu yarakize nyuma yo kumara imyaka ine avuzwa .
Dr Mpunga Tharcisse Umuyobozi wibitaro bya Butaro byatashwye, yavuze ko ibikorwa by’ubwubatsi byatwaye miliyoni 5,8 z’Amadorari na miliyoni n’igice yamadorari yo kugura ibikoresho.
Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2011 nibwo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yari yafunguye ibi bitaro ku mugaragaro.
Ibi bitaro byubakanywe ubuhanga buhanitse, mu kubyubaka hakoreshwa ibikoresho biboneka muri Burera byiganjemo amabuye y’amakoro akomoka ku iruka ry’ibirunga, hanakoreshejwe ibikoresho byitwa Sika bishashe mu byumba by’ibyo bitaro ku buryo ikwirakwizwa ry’indwara ku barwariye kuri ibyo bitaro ridashoboka ku kigereranyo cya 99%. Bifite kandi ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano ndetse n’ubusugire bw’ababigana n’ababivurirwamo, bikaba binafite ibitanda bigera ku 150 bishobora no kongerwa.
Ahagana saa munani, nibwo Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Kanombe, aho ahise akomeza ajya kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri.
Perezida Bill Clinton n’abaje bamuherekeje mu Rwanda ubwo bageraga i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Binagwaho Agnes, Ushinzwe Komisiyo y’Ikoranabuhanga muri Perezidanse Gatare Ignace n’abandi batandukanye aho bahise bakomereza urugendo rwabo mu Karere ka Burera mu Majyaruguru.
Soma inkuru bifitanye isano
Perezida Kagame ataha Ibitaro bya Butaro
Foto:Mbonyinshuti Isaie



















TANGA IGITEKEREZO