00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birakekwa ko umwana witwa Anitha yaba yarapfuye azize kumira igikeri

Yanditswe na

Salomon Uwimana

Kuya 6 May 2012 saa 12:10
Yasuwe :

Ku bitaro bya Gahini ho mu Karere ka Kayonza, kuwa Gatanu hazanywe umwana w’amezi icyenda, akaba yari ahazanywe ngo avurwe indwara yari imaze kumugaragaraho mu gihe kitarenze iminota 20, ariko akaba yarapfuye ataragera kwa muganga ariko bikekwa ko yaba yarazize igikeri yamize.
Uyu mwana witwa Anitha witabye Imana azize kumira ikintu abaganga batabashije kumenya neza icyo ari cyo, ariko bikaba bikekwa ko yaba yarariye Igikeri. Tukimenya iyi nkuru, twagiye ku bitaro byamwakiriye ngo tumenye (…)

Ku bitaro bya Gahini ho mu Karere ka Kayonza, kuwa Gatanu hazanywe umwana w’amezi icyenda, akaba yari ahazanywe ngo avurwe indwara yari imaze kumugaragaraho mu gihe kitarenze iminota 20, ariko akaba yarapfuye ataragera kwa muganga ariko bikekwa ko yaba yarazize igikeri yamize.

Uyu mwana witwa Anitha witabye Imana azize kumira ikintu abaganga batabashije kumenya neza icyo ari cyo, ariko bikaba bikekwa ko yaba yarariye Igikeri. Tukimenya iyi nkuru, twagiye ku bitaro byamwakiriye ngo tumenye icyo abaganga batangaza ku rupfu rw’uyu mwana.

Uko muganga Kitonga Christian wari wiriwe izamu yabidutangarije, ngo na we yabonye umubyeyi ukuze winjiraga mu bitaro aza arira, asaba abaforomo kumwegera ngo bamubaze ibye. Yari umukecuru wari uzanye umwana kwa muganga, akaba yari yamaze kubona ko umwana yamupfiriyeho mu nzira, ariko agakomeza akagerayo kugira ngo muganga abe ari we ubimwemeza.

Umwana yakiriwe na muganga, ibizamini amukoreye bihita bigaragaza ako kanya ko umwana yapfuye. Yabajije uwo mukecuru wari umuzanye uko umwana yari yafashwe, abwirwa ko ngo yaba hari ikintu yari amaze kumira ariko ko batazi icyo ari cyo.

Twashatse kumenya icyo muganga yemeza ku cyaba cyishe uwo mwana, atubwira ko ibizami by’abapfuye (autopsie) badafite ubushobozi bwo kubikorera i Gahini, atubwira ko ibyo bikorerwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Kigali. Tubajije umwirondoro wa nyakwigendera, atubwira ko nta fishi yakoreye, kuko nta wukorera ifishi umuntu wapfuye.

Amakuru twahawe na bamwe mu baganiriye n’uwo mukecuru batubwiye ko uwo mwana Anitha w’amezi icyenda ari mwene Kayiranga na Aline batuye mu Kagari ka Kawangire, mu Murenge wa Rukara, ho mu Karere ka Kayonza. Uyu mwana ngo yari mu nzu hamwe n’akandi kana mu gihe nyina yari mu gikoni atetse igikoma, naho se yari mu murima. Aho nyina aviriye guteka icyo gikoma yasanze umwana ururimi rwatangiye gusohoka. Abajije ako kana kakinaga na we kamubwira ko hari ikintu amize.

Nyina wa Anitha ariwe Aline yahise abibwira umuturanyi we mu gihe yajyaga kubibwira nyirabukwe utuye hepfo y’iwabo. Uyu muturanyi, (ari we wa mukecuru wamuzanye kwa muganga), yahise amuheka amujyana kwa muganga, nyina aho agarukiye avuye gutabaza nyirabukwe asanga umwana yazanywe kwa muganga, aza amukurikiye ahageze asanga umwana yashizemo umwuka.

Aba twabajije, bakaba bari baganiriye na nyina w’umwana ndetse na wa mukecuru wari wamuzanye, bo bakaba baravugaga ko ngo ako kaziranenge kari kamize agakeri. Hari ariko n’abavuga ko umwana yaba yarazize indi ndwara ababyeyi be batabashije kumenya kuko nyina yari amaze iminsi adahari, ngo yaragiye mu masengesho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages