Bisesero ni hamwe mu hazwi mu mateka y’u Rwanda, kuko n’ubwo hari Abatutsi benshi bahaguye igihe cya Jenoside muri Mata 1994, abahahungiye bashoboye kwirwanaho n’ubwo byabaye iby’ubusa hakagwa benshi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside barenga ibihumbi 50. Iyo urugezeho usanga hagikenewe byinshi kugira ngo rube koko urwibutso rubungabunzwe neza kandi rufite amateka mpuzamahanga.
Ukigera kuri uru rwibutso, ubona ibuye rizengurutswe n’amacumu 9, ibisobanuro byayo tukaba twarabisobanuriwe na Ntaganira Damascene warokokeye mu Bisesero, watangarije IGIHE ko aya macumu avuze ibikoresho Abatutsi bahungiye ahongaho bakoreshaga barwanya Interahamwe, mu gihe zo zari zifite intwaro zikomeye nk’imbunda. Yadutangarije kandi ko ayo macumu anasobanuye icyitwaga Komini, kuko Perefegitura ya Kibuye yari ifite amakomini icyenda.
Kuri uru rwibutso kandi hari inyubako 3, zigizwe n’amazu 9. Ntaganira akaba avuga ko mu gihe kiri imbere, abari batuye muri aya ma Komini bazajya baza bakunamira ababo bazaba bashyinguwe muri izi nyubako, kuko inzu imwe izajya ifatwa nka Komini imwe y’icyo gihe.
Bisesero kandi uhabona indi nyubako ibitse imibiri y’Abatutsi ariko yo ishyinguwe mu masanduku, ariko iyo imvura iguye, ubona amazi ayazenguruka ku buryo imibiri irimo ishobora guhura n’imivu y’amazi, ikangirika mu gihe gito.
Ibi birashimangirwa na Habarugira Isaac uhagarariye Umuryango Ibuka mu karere ka Karongi, watangarije IGIHE ko mu gihe bizwi ko Urwibutso rwa Bisesero ruri mu nzibutso zizwi mu gihugu kandi zifite amateka, kugeza ubu ubona hagikenewe byinshi byo gukora kugira ngo rube uko rwakagombye gufatwa.
Habarugira ati “Aha hantu twabaye tuhifashishije kubera ko hari imibiri myinshi twagombaga kwitaho kugira ngo itangirika, mu mwaka ushize hari imva yaguye imibiri tuyivanamo, ariko n’ubu ubona ko nta kirakorwa ngo ibungabungwe neza.”
Yakomeje atangariza IGIHE ko habayeho inshuro 4 zose haza ba Rwiyemezamirimo kugira ngo batsindire isoko ryo ku rwubaka, ariko n’ubu bikaba nta kirakorwa bityo akavuga ko hakenewe ubuvugizi.
N’ubwo nta mibare izwi y’abantu bashyinguye muri uru rwibutso rwa Bisesero, kugeza ubu haremezwa ko hashobora kuba hari imibiri irenga ibihumbi 50 kuko uko abantu bangana barwanaga n’Interahamwe, kugeza ubu abariho bateranga 500.



















TANGA IGITEKEREZO