Ubuzima bubi abayemo kandi ntabone ubufasha buturutse ku bo bavuka mu gihugu kimwe, ni kimwe mubyo uwitwa Manirarora Félicien ufite ubumuga aheraho ahamya ko Abanyarwanda bamutereranye kuko ngo inzara ikunze kumwica yabuze icyo yarya.
Manirarora ni umwe mu bantu bakunze gusabiriza mu Mujyi wa Muhanga nyamara ukomoka mu Karere ka kamonyi ahitwa ku Mugina, yivugira ko abikora kugira ngo abone ikimutunga kuko yamugaye ntacyo yabasha kwikorera.
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2012 nibwo twabashije guhura maze turaganira. Mu gahinda kenshi wumva Abanyarwanda abakunda, ariko ntabure no kubagaya ko nta mpuhwe bagira kuko ngo iyo bazigira ntabwo aba amaze imyaka 20 agendesha ikibuno hasi ubundi agakururuka hasi kandi buri gihe yumva ngo hari inkunga zatanzwe, ariko ntabone n’uwamufasha ngo amugurire akagare k’abafite ubumuga.
Ikindi avuga ko kimukomereye ngo ni ukubona ibimutunga, kuko ngo inshuro nyinshi aburara kandi usanga bamwe babimena hasi imbwa zibishigaje.
Kubwe ngo kumubwira ngo hari abitaye kubafite ubumuga mu Rwanda ntapfa kubyumva, kuko ngo ikibazo cye yakibagejejeho kenshi yemwe no ku bayobozi b’inzego z’ibanze ariko ngo ntacyo bamumariye.
Rimwe ngo hari abashatse kumutwara ariko ngo babuzwa nuko yari akuze. Kimwe mu cyifuzo cye avuga ko abonye ahantu aba akagaburirwa kugeza apfuye ari cyo cyamushimisha kuko ngo nta kindi yashobora mu buzima kuko ngo n’ubundi nta kindi ategereje kwigezaho mu buzima.
Mu mibereho ye isanzwe ngo afite nyina nawe ushaje cyane ku buryo nawe akeneye ubufasha. Abavandimwe be ngo ntazi aho bagiye kuko ngo abaheruka cyera.
Iyo yabashije gusaba ngo abona nk’amafaranga 500 yifashisha agura ibiryo nabyo arisha umunwa kuko amaboko ye adakora.
Ikindi kimubangamira ni ukujya ku musarane, kuko kuba adahaguruka atabasha kuyicaraho yewe no kubona aho afata bikaba ikibazo.
Tuganira na Tuyizere Oswald ahagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko ikibazo cya Manirarora akizi ko cyagiye gitinzwa no kuba nta nama y’igihugu y’abafite ubumuga yari yakajyaho, ariko kugeza ubu ngo yagiyeho ku buryo ifatanyije na MINISANTE batanze amagare agera kuri 250 mu Mujyi wa Kigali n’uturere bituranye, ayageze muri Kamonyi yo yari 4 yahise ahabwa ibitaro bya Remera Rukoma ngo biyifahishe.
Tuyizere yakomeje avuga ko hari umushoramari wabemereye amagare menshi kuri ubu ngo harimo gukorwa urutonde rw’abazayahabwa n’uyu Manirarora ngo agomba kuzashyirwamo.



















TANGA IGITEKEREZO